Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Israël, IDF, cyatangaje ko cyarashe imbohe zacyo eshatu, kizitiranyije n’abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa Hamas.
IDF yatangaje ko yiciye aba bantu mu Karere ka Shejaiya kegereye Intara ya Gaza kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023.
Iryo tangazo ryagize riti “Mu mirwano yabereye muri Shejaiya, IDF yibeshye ibona imbohe eshatu z’Abisirayeli nk’ikibazo ku mutekano wayo, irazirasa, zirapfa.”
Iki gisirikare cyasobanuye ko ubwo bari bamaze gupfa, imirambo yabo yajyanywe gukorerwa ibizamini, biza kugaragara ko ari imbohe, ari zo: Yotam Haim, Samer Talalka na Alon Shamriz zari mu bafashwe na Hamas tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Kiravuga kandi ko cyo, ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, byahise bimenyesha imiryango y’aba bantu, biranabihanganisha. Kiti “Misiyo yacu ni ugushakisha ababuze no gucyura imbohe zose.”
IDF yasobanuye ko urugamba rwo muri Shejaiya rutoroshye, ikagaragaza ko ari yo mpamvu yikanze izi mbohe mo umwanzi washoboraga guhitana ubuzima bw’abasirikare bayo.
Igisirikare cya Israël kiri mu bikorwa bya gisirikare byo guhiga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Hamas no kubohoza abasivili n’abashinzwe umutekano bacyo bashimutiwe mu bitero byagabwe mu majyepfo y’iki gihugu tariki ya 1 Ukwakira 2023.
Ni ibikorwa ibihugu bitandukanye bikomeje kwamagana, kuko bishinja IDF kwibasira abasivili no kwanga gutanga agahenge kugira ngo abasivili babone uko basohoka mu bice biri kuberamo intambara, abafite intege nke bahabwe ubufasha n’imiryango ishinzwe ubutabazi.