Guverinoma ya DR Congo, ikomeje gushinja umutwe wa M23 ubushotaranyi no gutegura ibitero bikomeye ku ngabo za Leta FARDC muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo .
Kuwa 16 Kamena 2023 mu nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi , Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za DR Congo, yagejeje ijambo ku bagize Guverinoma atanga ishusho rusange y’uko umuteko wifashe mu burasirazuba no mu bindi bice by’igihugu cya DR Congo.
Imbere ya Perezida Tshisekedi wari uyoboye iyo nama, Jean Pierre Bemba yavuze ko Umutwe wa M23 wongeye kwisubiza bimwe mibice wari warashyize mu bugenzuzi bw’ Ingabo z’Umuryango wa EAC ndetse ko muri iyi minsi, uri kugaba ibitero ku mutwe wa “Wazalendo” muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Jean Pierre Bemba, “yakomeje avuga ko Umutwe wa M23 utigeze uva mu bice wari warigaruiye nk’uko wabitangaje , ahubwo ko muri iyi minsi ukomeje gukaza ibirindiro byawo harimo kongera umubare w’Abasirikare n’intwaro ,mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta FARDC muri teritwari ya Masisi Rutshuru na Nyiragongo.”
Yongeyeho ko , Ingabo z’Umuryango wa EAC ntacyo ziri kubikoraho ngo zibihagarike ahubwo ko biri gukorwa zirebera ahubwo ko zibereye mu busabane no gukorana n’Umutwe wa M23 .
Ejo kwa 19 Kamena 2023, Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyarugur, Lt Col Ndjiko Kaiko yabwiye itangazamakuru ko batazakomeza kurebera ibikorwa by’ubushotaranyi biri gukorwa na M23 , ahubwo ko Ingabo za FARDC zigiye kuwurwanya M23 zivuye inyuma.
M23 yo ibibana ite?
Mu gihe Guverinoma ya DR Congo n’igisirkare cyayo FARDC bakomeje gushinja M23 ubushotaranyi no kugaba ibitero bya hato na hato ku mutwe wa “Wazalendu” Umutwe wa M23 nawo ukomeje gushinja Guverinoma y’iki gihugu , kuba ihugiye mu myiteguro yo kongera kubura imirwano ndetse ko hari abasirikare benshi n’intwaro biri koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru , bizifashishwa mu kugaba ibitero kuri M23.
Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare aganira na Rwandatribune.com , aheruka gutangaza ko Guverinoma ya DR Congo, yanze kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi, ahubwo ko iri gukoresha imitwe y’inyeshyamba yibumbiye mu cyiswe ’Wazalendu” ifatanyije na FDLR bakagaba ibitero mu duce M23 yarekuya muri teritwari ya Masisi na Ruthsuru .
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe ya CMC Nyatura ,APCLS n’iyindi yibumbiye mu kiswe “Wazalendo”, bari kugaba ibitero muri utwo duce bakica abaturage ndetse gusahura imitungo yabo irimo mataungo n’imyaka iri mu mirima.
Ni ibintu Maj Willy Ngoma yavuze ko M23 itazakomeza kwihanganira no kurebera , mu gihe nta gikozwe ngo ibyo bitero bihagara.
Kwitana ba Mwana bihatse iki?
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri teritwari ya Masisi, avuga ko imirwano hagati ya M23 na FARDC ishobora kongera kubura mu minsi yavuba bitewe n’uko impande zombi(M23 na Kinshasa) zikomeje kwitegura imirwano ku buryo bukomeye.
Aya makuru, akomeza avuga ko , FARDC iri gutegura no guhuriza hamwe imitwe basanzwe bafatanya kurwanya M23 byumwihariko FDLR na Nyatura ,bayiha intwaro ,amasasu n’imyitozo ya gisirikare haganijwe kwitegura ibitero bigomba kugabwa ku mutwe wa M23.
Ibi kandi byatangiye kwigaragaza aho umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’itsinda ry’imitwe y’inyeshamba yishyize hamwe ifatanyije n’Abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner rikomoka mu Burusiya.
Ni imirwano bivugwa ko yatangiye kuwa 17 Kamena 2023 hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo , FDLR n’Abacanshuro b’Ababazungu ku musozi wa Bishigiro, mu gace ka Bushuli muri teritwari ya Masisi
, mu gihe ejo kuwa 19 Kamena 2023 iyi mirwano yakomereje mu gace ka Mubambiro mu nkenegero z’umujyi wa Sake .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com