Umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ukomoka mu gihugu cya Jamaica Kamina Johnon Smith , yatangiye ibikorwa byo gusura ibihugu bya Afurika, mu mugambi wo gushaka amajwi mu matora azabera i Kigali.
Uru ruzinduko Kamina Johnson Smith ateganya kugirira muri Afurika yatangaje ko azasura ibihugu umunani byo kuri uyu mugabane, Ni ibikorwa yatangiye kuwa 08 Gicurasi akazarusoza kuwa14 Gicurasi. Uyu mukandida asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Jamaica.
Azahura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Lesotho, Botswana, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria na Ghana, baganire ku cyerekezo afitiye Umuryango wa Commonwealth n’uruhare rw’ibihugu bya Afurika na Caraïbes muri uyu muryango.
Kamina Smith abona Commonwealth nk’urubuga rwo guteza imbere ubufatanye mu bihugu biwugize, kuzamura ubucuti, ibiganiro bya kivandimwe n’ubwubahane.
Zimwe mu mpinduka ashyize imbere naramuka atowe zirimo guharanira ukwihaza mu biribwa, gushyira mu bikorwa imishinga na gahunda bigendanye n’intego z’iterambere rirambye, ubuvugizi kuri za leta zikiri mu nzira y’amajyambere, guteza imbere umugore n’urubyiruko, imiyoborere myiza n’ubutwererane.
Arifuza kandi gukomeza imikoranire, kubaka ubwumvikane no guteza imbere amahoro n’uburumbuke mu muryango.
Kamina Smith avuga ko ’ibihugu bya Afurika bifite uruhare runini mu kugena ahazaza ha Commonwealth, kandi ibyo ari ngombwa kubiha agaciro ku hazaza heza’.
Muri Mata nibwo Jamaica yemeje ko Kamina Smith aziyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, aho azahatana na Patricia Scotland, usanzwe kuri uyu mwanya kuva kuwa 1 Mata 2016.
Munama y’umuryango w’ibihugu buvuga ururimi rw’ Icyongereza Commonwealth izabera i Kigali kuwa 20-26 Kamena 2022 , niho hateganijwe amatora y’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Kamina Johnson Smith abereye umukandida.
Umuhoza Yves