Abantu 51 ni bo baburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare, bashinjwa kugerageza guhirika perezida Félix Antoine Tshisekedi, Barimo umuhungu wa Malanga, Marcel w’imyaka 20, umwe mu Banyamerika batatu bakatiwe igihano cy’urupfu, Tyler Thompson, inshuti ya Marcel, na we yakatiwe igihano cy’urupfu bakaba barakinanaga umupira w’amaguru muri leta ya Utah muri Amerika.
Umuhungu wa Malanga yari yabwiye urukiko ko se yari yamukangishije kumwica iyo ataza kwitabira icyo gitero, gusa muka se Miranda yarabihakanye muri Kamena Uyu mwaka, atangariza BBC ko “nta gitekerezo na busa” yari afite ku kuntu Tyler Thompson yisanze muri DR Congo.
Yagize ati: “Twarumiwe neza neza ku bijyanye n’ibyari birimo kuba, n’ibyo tutazi.
Abantu 37 – barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunya-Canada – bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yuko urukiko rubahamije kugerageza guhirika perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abo bagabo bashinjwe kugaba igitero cyo muri Gicurasi uyu mwaka ku ngoro ya perezida no ku rugo rw’inshuti ya Perezida Félix Tshisekedi.
Christian Malanga, Umunyamerika ukomoka muri DR Congo, ucyekwaho kuba ari we wari uyoboye uwo mugambi, yiciwe muri icyo gitero, hamwe n’abandi batanu mu bo bari bari kumwe muri icyo gitero.
Umunyamerika wa gatatu, Benjamin Zalman-Polun, yakoranaga ubucuruzi na Christian Malanga.
Undi wakatiwe igihano cy’urupfu ni Jean-Jacques Wondo, ufite ubwenegihugu bwa DR Congo n’ubwenegihugu bw’Ububiligi.
Mbere, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wavuze ko Wondo ari umushakashatsi ukomeye kuri politike no ku mutekano byo mu karere, ndetse wumvikanishije ko ibimenyetso bimuhuza n’uko kugerageza guhirika ubutegetsi byoroheje.
Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko Umwongereza n’Umunya-Canada, na bo bakatiwe igihano cy’urupfu, bakomoka muri DR Congo.
Muri abo bose 51 baburanishijwe, 14 bagizwe abere ndetse bararekurwa, nyuma yuko urukiko rusanze ko nta ho bari bahuriye n’icyo gitero.
Abahamijwe icyaha bafite igihe cy’iminsi itanu cyo kujuririra igihano bakatiwe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze igihe kigera ku myaka 20 idahanisha igihano cy’urupfu aho ababaga bagikwiye bafungwaga burundu.
Igihano cy’urupfu cyasubijweho muri Werurwe 2024, aho Leta ivuga ko “abagambanyi b’igihugu bagomba kwicwa”.ni igihe hari hagaragajwe ko mu Gisirikari cy’icyo gihugu harimo abagambanyi gusa icyo gihano nticyari cyagashyizwe mu ngiro.
Uko kugerageza gukora ‘Coup d’État’ byatangiriye mu murwa mukuru Kinshasa mu rukerera rwo ku itariki ya 19 Gicurasi ubwo abagabo bitwaje imbunda babanje gutera ku rugo rwa Vital Kamerhe ruherereye I Kinshasa icyo gihe wari umukuru w’inteko ishingamategeko, nuko bakurikizaho ku rugo rwa Perezida Tshisekedi.
Ababibonye bavuga ko abateye bagera hafi kuri 20 bambaye impuzankano za gisirikare bateye ku ngoro ya perezida, nuko habaho kurasana.
Nyuma umuvugizi w’ingabo yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko inzego z’umutekano zahagaritse “igerageza ryo guhirika ubutegetsi”.
Inkuru zo mu bitangazamakuru byo muri DR Congo zavuze ko abateye ari abo mu ishyaka ‘Nouveau Zaïre’, cyangwa Zaïre nshya, rifitanye isano na Christian Malanga, wari umunyepolitike w’Umunye-Congo wabaga mu buhungiro.
Malanga yishwe arasiwe muri icyo gitero nyuma yo kwanga gutabwa muri yombi, nkuko umuvugizi w’ingabo za DR Congo Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yabivuze icyo gihe nk’uko BBC ibitangaza.
Repubulika Iharanira demokarasi ya congo ni igihugu gifite ubutunzi kamere dore ko gikungahaye ku mabuye y’agaciro gusa abagituye barabogoza bitewe nuko cyibasiwe n’icyorezo cyitwa intambara gihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro, kugera n’ubu kikaba kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.