Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize hanze ifishi igiye kugenderwaho babarura abanyecongo nyabo n’abafite inkomoko mu bihugu by’amahanga. Iyo fishi ikaba ikubiyemo imiterere n’imyitwarire y’ umunyecongo , amazina ye , isura ndetse n’ururimi avuga.
Kuri iyi fishi bigaragazwa ko usibye umuntu aho atuye, ururimi avuga ,agace akomokamo, bagomba gushyira ho n’aho ababyeyi be bakomoka , amazina yabo, bagomba kugaragaza n’aho ba abasekuruza babo bakomotse bityo bakabona kwitwa abanye congo.
Iyi fishi ikazabasha gusobanura neza abanye congo nyabo ndetse n’abakomotse mu bihugu by’abaturanyi. Abazagaragara nk’abatari abanyekongo ntibazaba bemerewe gutura mu iki gihugu .
Abasesenguzi bavuga ko iki ari igikorwa cyeruye cyo gucamo abanyecongo ibice kuko amazina y’abatuye mu burasirazuba bw’iki gihugu n’ay’abasekuru babo afitanye isano n’ayo mu bihugu bituranyi by’umwihariko u Rwanda.
Ibi bikaba bikomoka ku kuba igihe cyo gukata imipaka hari ibice by’ibihugu bituranye byomestwe ku gihugu cya Congo, abari bahatuye bakisanga bahinduriwe igihugu batyo.
Kuva mu Gushyingo 2021 hagaragaye umwuka mubi n’intambara y’amagambo hagati y’igihugu cya Congo n’u Rwanda ashingiye ku mutwe wa M23 utavuga rumwe na Leta ya Congo.
Abayobozi banyuranye b’igihugu cya Congo barimo n’umukuru wacyo Antoine Felix Tshisekedi bumvikanye bavuga ko abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ari nabo M23 ivuga ko irwanira,basabwa ‘gusubira iwabo I Rwanda.
Mu kiganiro cyatangajwe kuri televiziyo ikorera kuri Youtube yitwa UBUBASHA kigaruka ku mateka y’umubano hagati y’u Rwanda na Congo n’inkomoko y’amakimbirane,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Jean Bosco Tuyishime ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, yagarutse ku nama yabereye I Berlin mu budage iyobowe n’uwari Chancelier w’Ubudage Oton Von Bismarck hagati y’umwaka 1884 n’uwa 1885.
Iyi nama yigaga ku cyemezo cyo gukata bundi bushya imipaka y’ibihugu by’Afurika , ari nabwo bimwe mu bice by’ibihugu bituranyi bya Congo byatwawe.
Muri iki kiganiro,Bwana Tuyishime avuga ko niba igihugu cya Congo kidashaka abanye congo bavuga ikinyarwanda ko cyabagarurana n’ubutaka bwabo.
UYU muyobozi mu kiganiro kivuga kuby’ikatwa ry’imipaka cyitwa RWANDA-CONGO:NKIRI UMWANA UMUPAKA WARI KU MUHANDA UJYA I RUTSHURO-Sh KIBATA JUMA, Yagize ati: “ Niba bashaka ko abanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bashaka ko bagaruka mu Rwanda nibaboherezanye n’ubutaka bwabo,ati uyu muntu uvuga Ikinyarwanda dukeneye ko yishyira akizana nk’umuturage”.
Abasesenguzi basanga iyi fishi igaragaza umwirondoro n’imiterere y’umunye congo nyawe ari imwe mu ntambwe zigamije kwirukana abanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Abahanga mu bya Politiki kandi batangaza ko Congo niramukla ikoze ibyo byo kuvangura amoko, indimi, uturere ndetse n’amasura bizaba bihaye urwaho abarwanya ubu butegetsi kuko bazaba babonye icyo banenga ubu butegetsi mu gihe n’ubundi bitari bibworoheye.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze igihe ihanganye n’inyeshyamba za M23 ishinja gufashwa n’u Rwanda ndetse bakavuga ko ari Abanyarwanda mu gihe bahisanze ubwo imipaka yakatwaga n’abazungu, bityo bakitwa abo mu gihugu bahererejwemo.