Hashize iminsi itari mike Raila Odinga atangije imyigaragambyo mugihugu cya Kenya, imyigaragambyo bavuga ko ari iyo kwamagana Perezida William Ruto, ibintu bitavugwaho rumwe ndetse bikaba byanatumye, amahanga asaba iki gihugu gushakisha umuti w’iyi myigaragambyo.
Ibi nibyo byatumye Ambasade ya Amerika, Canada, Australia n’u Bwongereza zitegetse Leta ya Kenya gushaka igisubizo cyihuse cyahagarika imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubu butegetsi ikomeje kwangiza byinshi.
Abadipolomate bahagarariye ibyo bihugu bikomeye n’abandi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi basabye Leta iyobowe na Perezida William Ruto gushaka igisubizo cyahagarika byihuse ibikorwa by’imyigaragambyo bikorwa n’amatsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu butumwa bageneye Guverinoma ya Kenya, bagize bati “Turasaba ko hashakwa igisubizo cyihuse ku bw’ineza y’Abanya Kenya.”
The East African yanditse ko aba badipolomate batemeranya na Raila Odinga, uvuga ko ibyavuye mu matora yo mu 2022 yagejeje Perezida Ruto ku butegetsi bitaciye mu mucyo.
Kuva mu cyumweru gishize, abayoboke b’Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Azimio La Umoja One Kenya, riyobowe na Raila Odinga batangiye imyigaragambyo yiswe Maandamano Monday.
Bashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy’imibereho ihenze na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu kuba yarahishe amakuru nyakuri y’uko amatora yo mu 2022 yagenze.
Iyi myigaragambyo ikomeje kwangiza byinshi mu mujyi wa Nairobi, ndetse ikaba imaze no kugwa mo abatari bacye muri iki gihugu.
Umuhoza Yves