Mu rugendo rwakozwe n’intumwa z’ikigega gishinzwe indishyi z’abakuwe mu byabo n’intambara yari imaze igihe muri Kivu y’amajyaruguru,ndetse n’abakorewe ibyaha by’intambara, mu duce twa Kanyaruchinya na Nyiragongo, izi ntumwa zagaragaje ko ibibazo byose byatewe n’inyeshyamba za M23.
FONAREV yavuze ko inkambi ya Kanyaruchinya irimo abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomoka mu ngo zigera ku 47.000 zahatuye amezi menshi mu bihe bibi cyane, izi ngo zose zikaba zirimo abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubera ikibazo cy’inzara n’ubukene.
Bagize bati“ingo 46.427 ziba hano mu bihe bibi bisaba inkunga ikomeye kugira ngo iyi miryango ibeho, mu buryo bwemewe n’amategeko. hamaze gupfa 660 kubera indwara ziterwa n’umwanda, ndetse n’ibibazo byo kubura amazi meza.
uyu muryango FONAREV wagaragaje ko ibice bitandukanye aba bantu bari batuyemo turimo utwo muri Rutshuru, Kibumba, Buhuma na Masisi, utu duce twose, ubu tugenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FONAREV, kuri uyu wa kabiri, izi ntumwa ziyobowe n’umuyobozi mukuru wazo, Lucien Lundula Lolatui, zavuze ko zakozwe ku mutima n’imibereho mibi aba baturage bimuwe babamo,bagaragaza ko inyeshyamba za M23 zigomba kuryozwa ibyo byose biri kuba kuko ari yo nyirabayazana wa byose.
uyu muyobozi yagize ati “Hano hari abantu benshi bimuwe, kandi ibintu bimeze kimwe ahantu hose hari impunzi dusanga muri iyi ntara ibibazo biba byaratewe n’inyeshyamba za M23 ndetse n’u Rwanda ruyiha ibikoresho, hakenewe rero ibintu byinshi nko kwita kubana, abagore bafashwe ku ngufu ndetse n’ibindi ariko ababiteye bagafatirwa ibihano bikakaye.”
Kugira ngo abigereho, yongeye gushimangira ikigega cy’igihugu cy’indishyi z’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifitanye isano n’intambara yitwaje intwaro n’ibyaha bibangamira amahoro y’ikiremwamuntu, byo kwita ku bahohotewe.
Muri icyo gikorwa, intumwa za FONAREV zahuye n’ingabo zitwara intara, abayobozi bahagarariye amashyirahamwe y’abagore mu majyaruguru ya Kivu bakorera mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore, ndetse n’ishyirahamwe rishingiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV)
Abagize uyu muryango bagaragaje ko kugira ngo ibibazo byose bikemuke ari uko izi nyeshyamba zahanwa k’uburyo bugaragara.
Izi ntumwa za FONAREV zasoje urugendo rwazo mu burasirazuba bw’igihugu muri Goma mbere yo kujya muri Kananga, umurwa mukuru w’intara ya Kasai.