Mu itangazo yashyize hanze Letay’u Rwanda yatangaje ko hari amasasu yavuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo akagwa k’ubutaka bw’u Rwanda mu murenge wa Rubavu, ndetse hakaba hari n’umuturage wakomerekejwe nayo ubu akaba ari kwitabwaho mu kigo ngerabuzima cya Cyanzarwe.
Aya masasu bivugwa ko yaba yatewe n’abagize ihuriro rya Wazalendo bari bari kurwanira mu gace ka Kanyaruchinya, ihuriro risanzwe ryigamba ko ryifuza gutera u Rwanda.
Uyu muturage akaba yararashwe ku isaha ya 12h30, u Rwanda nti rwahwemye kwikoma ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda.
Abagize uyu mutwe ahanini ni abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye yo hamwe n’abandi bose bifuza guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Si ubwambere ibi bibaye kuko 2012 ubwo FARDC yarwanaga bikomeye na M23 ibisasu byinshi byaguye ku butaka bw’u Rwanda ndetse abatari bake bahaburira ubuzima abandi bibaviramo ubumuga bwa burundu.
Ubwo iki gisirikare cyongeraga kubura intwaro ngo gihangane n’izi nyeshyamba nabwo ibisasu byate ku butaka bw’u Rwanda mu Kinigi, nabwo hakomereka bamwe ndetse hangirika n’imitungo yabo, none byisubiye mo, ibintu bifatwa nk’agasuzuguro ndetse n’ubushotoranki buhambaye.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune