Indorerezi zabujijwe kugafata video cyangwa amafoto hakoreshejwe telephone cyangwa Camera
Abakandida barindwi nibo biyamamaza muri aya matora, abahabwa amahirwe cyane ni Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka rya CNDD-FDD na Agathon Rwasa wo muri CNL.
Kugeza ubu Abarundi batuye mu mahanga bo ntibemerewe gutora. Imibare y’ibanze y’ibizava mu matora izatangazwa tariki 25 uku kwezi.
Komisiyo y’amatora mu Burundi, yatangaje ko indorerezi 53 zavuye mu mahanga arizo zagiye kugenzura uko aya matora akorwa.
Izi ndorerezi zavuye mu bihugu birimo Tanzania, Misiri, u Bushinwa, muri Kenya, muri Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Nigeria, mu Burusiya na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe no mu Burundi.
Gusa izi ndorerezi zabujijwe gukoresha telefoni mu gufata amafoto, ndetse ntabwo zemerewe gukoresha Kamera mu gihe ziri imbere mu byumba by’amatora.
Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari batuye mu Burundi, batangiye kuva muri iki gihugu batinya ko hashobora kwaduka imvururu zikurikiye amatora.
Hategekimana Claude