Muri iyi minsi hadutse inkubiri yo guta muri yombi bamwe mu bajenosideri bahoze muri EX FAR no mu butegetsi bwa MRND bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Abenshi bamaze igihe bihishe ubutabera abandi bakingiwe ikibaba n’ibihugu bahungiyemo. Ni mu gihe hari n’abo byamenyekanye ko bapfuye batagejejwe imbere y’ubutabera nka Maj Protais Mpiranya n’abandi. Hari n’abandi bakibarizwa mu mashyamba ya DR Congo by’umwihariko mu mutwe wa FDLR bashinjwa ibyaha by’intambara no kwibasira inyoko muntu bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga n’u Rwanda .
Umwe muri aba ni Lt Gen Iyamuremye Gaston wiyita “Byiringiro Victor” Gen “Rumuli” n’andi mazina agamije guhunga ubutabera mpuzamahanga.
Lt Gen Iyamuremye avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri Komine Nyakinama. Kuri ubu ni mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze .Kuri ubu niwe Perezida wa FDLR.
Byiringiro uyobora umutwe wa FDLR urwanyiriza u Rwanda ku butaka bwa Congo aregwa ibyaha 26 by’ibasira inyokomuntu, na 39 by’intambara n’ iterabwoba hakiyongeraho kuyoborera umutwe w’iterabwoba mu mahanga. Hiyongeraho kandi,ibyaha by’ubwicanyi gukwirakwiza intwaro, gushimuta ,guhungabanya umutekano w’akarere n’ubusahuzi umutwe wa FDLR ayobora umaze igihe ukorera ku butaka bwa DR Congo akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko rwa mpuzamahanga mpanabyaha ICC .
Ibi byaha Lt Gen Byiringiro victor akaba abisangiye n’abo yasimbuye ku buyobozi bwa FDLR aribo Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije ariko bo bakaba barabihaniwe n’urukiko rwa Stuttgat mu Budage mu mwaka 2005 . Murwanashyaka yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 13 n’ubwo yaje gupfa atakirangije mugihe Straton Musoni yakatiwe gufungwa imyaka 8.
Bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR bakaza gutaha mu Rwanda banyuze mu kigo cya Mutobo bemeza ko Lt Gen Byiringiro atapfa gutarabuka ngo agire ikindi gihugu yerekezamo kuko yahita atabwa muri yombi akaba, ari nayo mpamvu yahisemo kwibera mu mashyamba ya DR Congo ubuziraherezo.
Muri Gicurasi 2014 , Lt Col Mbarushimana Etienne wari umugenzacyaha mukuru muri FDLR, wanakoranaga bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR barimo Gen Mudacumura na Lt Gen Byiringiro Victoire ubwo yari mu ngando i Mutobo, yavuze ko umutwe wa FDLR udafite imbaraga zo gufata igihugu kuko intambara urwana zigamije ko abayobozi bakuru bayo bacuma iminsi ngo bazageze igihe cyo gupfa bataryojwe ibyaha bakoze.
Yakomeje avuga ko Mu nama zabo z’akazi, Lt Gen Byiringiro Victor na Gen Mudacumura uheruka kwicirwa muri DR Congo mu 2019 ngo bakundaga kubwira abasirikare bakuru ko intambara barwana arizo gucunga iminsi kugeza bapfuye.
Mu rurimi rw’Igifaransa, Lt Col Mbarushimana yagize ati: “Nous devons gerer cette guerre pour aspirer notre mort lente, ” umuntu acishirije, ni ukuvuga ngo turwane iyi ntambara buhoro buhoro ducunga igihe cyacu cyo gupfa.
Abahoze muri FDLR bashimangira ko bazi neza imikorere yayo kandi nta bushobozi ifite bwo gufata u Rwanda rufite igisirikare gikomeye kuko babigerageje inshuro nyinshi bikabananira nk’uko Maj Bimenyimana Bonaventure wari Uzwi ku izina rya “Kobra” muri FDLR yabisobaye.
Claude Hategekimana