Lt Col Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa bya gisiririkare muri iyi ntara, yerekeje i Masisi muri iyi Week-end ishize , aho yagiranye ibiganiro byihariye n’Abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifasha FARDC kurwanya M23.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’imitwe ya Wazalendo, CMC Nyatura, APCLS, Mai Mai Abazngu , Lt Constant Ndima yababwiye ko imitwe bayobora ,nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyihagarika no kuyitunga urutoki , ngo kuko yagaragaje kwitangira no kurwana ku busugire bwa DRC.
Yakomeje avuga ko Abarwanyi b’iyi mitwe ,bagaragaraje ubutwari no kwitangira igihugu, ubwo biyemezaga gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi,Rutshuru na Nyiragongo.
Lt Gen Constant Ndima, yanasabye Abayobozi b’iyi mitwe gutegura Abarwanyi babo no kurekirita abandi ku bwinshi kugirango bongere umubare wabo, mu rwego rwo kwitegura guhangana na M23 .
Ati:’” Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubahagarika no kubatunga urutoki ,kuko muri kwitanga no kurwana ku busugire bwa DR Congo bwugarijwe na M23. Ndabasaba gutegura abarwanyi banyu no kongera umubare wabo,kuko M23 ntaho yagiye ndetse ikaba iri no kwitegura kubura imirwano.”
Mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, Lt Gen Constant Ndima yibukije Abayobozi b’iyi mitwe ko hari kwigwa uko abarwanyi babo bazashyirwa mu mu mutwe w’Inkeragutabara z’igihugu, mu buryo bwemewe n’Amategeko bakajya bagira ibyo bagenerwa na Leta.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Lt Constand Ndima yabwiye itangazamakuru mu mujyi wa Goma, ko Umutwe wa M23 ,utigeze usubira inyuma ndetse ko ugifite ibirindiro bikomeye mu duce uvuga ko warekuye muri teritwari ya Masisi Rutshuru na Nyiragongo.
Lt Gen Ndima, yongeyeho ko M23 iri no gushinga ibirindiro bishya no gukaza ibyo yari isanganywe, mu rwe rwo kwitegura kongera kubura imirwano.
Claude HATEGEKIMANA