Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, yatangaje ko umutwe wa M23 utigeze usubira inyuma ngo uve mu duce uheruka gutangaza ko uri kurekura muri Masisi na Rutshuru.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi wejo tariki ya 22 Mata 2023,Lt Gn Constant Ndima yavuze ko bicuza kuba M23 igifite ibirindiro mu duce ivuga ko yarekuye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko ibyo byose biri kuba Ingabo za EAC zirebera.
Utwo duce ni Mushaki, Kilorirwe , Mweso ,Murambi, Karuba, Kitshanga ,Bunagana n’ahandi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru vivugwa ko M23 iheruka kurekura mu minsi ishize, tukajya mu bugenzuzi bw’ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro numutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Lt Gen Constan Ndima ,akomeza avuga ko icyo M23 iri gukora ari ukujijisha no kuyobya uburari , nyamara ngo uyu mutwe uracyafite ibirindiro bikomeye muri utwo duce twose duherereye muri teritwari ya Masisi , Rutshuru na Nyiragongo.
Ati:” Ingabo z’Umuryango wa EAC zoherejwe mu duce M23 ivuga ko yarekuye, ariko dufite andi makuru kandi yizewe agaragaza ko uyu mutwe ugifite ibirindiro bikomeye muri utwo duce twose. Tubabajwe cyane no kubona imyanzuro ya Luanda na Nairobo itarimo kubahizwa na M23 kandi bikaba ingabo za EAC zirebera. Ntwabwo uyu mutwe wigeze usubira inyuma nk’uko ubivuga ahubwo uri kwitgura indi mirwano”
Yakomeje avuga “hari aho M23 yasubiye inyuma, ariko ikajya gukaza no gukomeza ibirindiro byayo mu tundi duce ndetse ko bigaragaza ko nta gahunda yo guhagarika intambara M23 ifite, ahubwo ko ari amayeri yo kwitegura indi mirwano.”
K’urundi ruhande, Gen Jeff Nyagah Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 22 Mata 2023, yemeje ko M23 imaze kurekure uduce twisnhi muri teritwari ya Ruthsuru ,Masisi na Nyiragongo ,ariko agaragaza ko adashigikiye ko Abarwanyi b’uyu mutwe bajya kuba mu gace ka Sabyanyo nkuko byifuzwa ba Guverinoma ya DRC.
Claude HATEGEKIMANA