Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, uyoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe wa Uganda we n’abandi basirikare bakuru muri iki gihugu bashyizwe mu majwi bashinjwa kugira uruhare mu gufata bugwate no guhohotera abatavuga rumwe na leta.
Abunganira mu mategeko abakorewe iri hohoterwa nibo batanze amazina y’aba basirikare mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.
Iki kirego kije mu gihe abashinjacyaha ba ICC bakiri gukurikirana icyatanzwe mbere na Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine gishingiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Mutarama.
The Guardian ivuga ko byari bigoye kuba wamenya abo bantu bakoze iryo hohoterwa cyangwa imodoka zakoreshejwe kimwe n’abakoze iyicarubozo n’abacungagereza kuko bose bari bambaye ibibapfuka mu maso.
Nubwo nta gihamya kibyemeza, abanyamategeko n’abakorewe iryo hohoterwa bo bashinja umutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda n’abasirikare bakuru kuba aribo bihishe inyuma y’ibyo byose.
Kimwe mu birego byatanzwe kigira kiti “Ubu muri Uganda, abasirikare bacunga umutekano w’uduce dutandukanye n’imijyi bangiza inyungu za rubanda, bakishingikiriza ubushobozi bafite bagafunga abasivile mu buryo budasobanutse bakabashyiraho ibirego bitazwi batakoze.”
Ibyo birego byerekana ko hari amagana y’abantu bashimuswe, bamwe bagakubitwa, abandi bagatwikishwa itabi cyangwa bagakurwamo inzara. Umuntu umwe niwe uvugwa ko yaba yarahitanywe n’ubu bugizi bwa nabi nubwo bikekwa ko abapfuye ari benshi.
Benshi mu bahohotewe byabagizeho ingaruka nyinshi yaba mu buzima busanzwe cyangwa se ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Abavuganira igisirikare cya Uganda bateye utwatsi ibi birego byo guhohotera abaturage, ndetse mu Ukwakira uyu mwaka Museveni yaburijemo ibirego byaregwagwa abasirikare byo gufata abasivile mu buryo butemewe n’amategeko, avuga ko igisirikare cye kigira ikinyabupfura kandi ko ishyaka rye ritica abo ritavuga rumwe nabo.
Nanjye mbiteye utwatsi barababeshyera
kurega no gushakishwa nubutabera biratandukanye. ICC ntabwo ipfa kuregerwa nkuko umuntu ajya ku soko. hari ibisabwa kandi bariya bareze ntabyo bujuje