Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe ku munsi w’Ejo kuwa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 cyo gusezera mu ngabo za Uganda anatangariza igihe azavira mu gisirikare.
Mu butumwa bwatambukijwe ku rubuga rwa Twitter n’umunyamakuru Andrew Mwenda usanwe ari inshuti ye Magara, Lt Gen Muhoozi yabwiye Mwenda ko azasezera mu gsirikare mu myaka 8 iri imbere.
Ubwo umunyamakuru Mwenda wagaragaraga nk’uwamusuye bagakorana na Siporo yamubazaga niba azasezera mu myaka umunani, Lt Gen Muhoozi yagize ati” Ibyo uvuze nibyo gusezera mu ngabo kwanjye ni mu myaka umunani”
Lt Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye ku munsi wokuwa Kabiri ushize yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda (UPDF) amaze imyaka isanga 28 akorera.
Mu butumwa busezera yari yanditse,Yagize ati”Iki nicyo gihe ngo ntangaze ko nsezeye mu gisirikare cyacu gikomeye.Nyuma y’imyaka 28 njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi by’indashyikirwa.”
Ubu butumwa bukijya hanze bivugwa ko uyu muhungu w’Imfura wa Perezida Museveni yahise ahamagarwa na Se umubyara amubwira ko adashyigikiye iki cyemezo cye ari nawe bivugwa ko yamusabye kwisubiraho agakomeza inshingano ze mu gisirikare.
Mu myaka ushize 2021 Gen Muhoozi , Uyobora ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa bya Gisirikare, yatangaje ko ruswa iri mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda itaranduwe umwaka utaha(2022) azasezera mu ngabo za Uganda.
Hari abasesenguzi bari bemeje ko gusezera kwa Kainerugaba mu gisirikare byaba bifitanye isano n’icyiswe”Muhoozi Project” cyateguwe na Perezida Museveni wifuza ko uyu muhungu we ariwe yazasigira ubutegetsi mu gihe yaba yemeye kuburekura.