Umuyobozi w’akarere ka gatatu k’ingabo za Leta FARDC muri Kivu yamajyaruguru, Liyetona Jenerali Marcel Mbangu,yahumurije abaturage bose bo muri Mushaki ko nta kibazo bazahura nacyo giturutse kubitero by’inyeshyamba za M23, aka gace gaherereye mu birometero 35 mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’amajyaruguru, ni uduce duherereye muri Masisi.
Kuri uyu wa 5 Mutarama, Liyetona Jenerali Marcel Mbangu nibwo yabitangaje ubwo yari ayoboye inama yari igamije guhumuriza abaturage bo muri kariya karerere.
Abaturage benshi bamaze guhungira mu Rwanda kubera gutinya gutotezwa ndetse no kwicwa bya hato na hato.
Iyi nama yateranye nyuma yo kubona ko abaturage benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi bari guhunga kuburyo buteye ubwoba kubera akarengane bakomeje guhura nako, ndetse n’abagihari abenshi basa n’abari munzira.
Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’amajyaruguru , Liyetona-koloneli Ndjike Kaiko nawe yemeje ko iyi nama yari iyo guhumuriza abaturage.
Sosiyete sivile yo muri Masisi yerekana ko, guhera m‘Ugushyingo 2022, hagaragaye urujya n’uruza rw’abaturage bava i Bwiza na Kitshanga berekeza Mushaki.
Umuhoza Yves