Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko igisirikare cy’iki gihugu byagitwara umunsi umwe gusa mu guhasha abagerageza guhirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Perezida wa Guinea Alpha Condé.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w’igisirikare kirwanira ku butaka, yanditse mu butumwa kuri twitter ko abasirikare baramutse bigometse bahita “bashyirwa ku murongo”.
Muri ubwo butumwa yashyizemo ifoto ya Col Mamady Doumbuya,umusirikare wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea.
Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea “kuvaho”, avuga ko ibyo bakoze ari “Ugutera intambwe isubira inyuma”.
Yabwiye ikinyamakuru France 24 ati “Byabayeho mu myaka ya 1960 – byari mu bigize ibibazo bya Afrika,rero iryo hirikwa ry’ubutegetsi ndaryamaganye”.
Bwana Condé – Perezida wa Guinea wari muri manda ya gatatu – yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z’uku kwezi n’abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja imyitwarire mibi hamwe na ruswa.