Mu ruzinduko Lt Gen Ndima Constant uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yagiriye muri Teritwari ya Rusthuru,yakiranwe ibibazo uruhuri, aho Sosiyete Sivili yamusabye kongera abasirikare M23 imaze amezi arenga abiri ifashe umujyi wa Bunagana n’ibindi bice by’iyi teritwari.
Abaturage bariye karungu, babwiye Gen Ndima imbonankubone ko barambiwe kubona ukuntu FARDC igenda biguru ntege mu guhangana na M23, ari naho bamusabye ko FARDC ikwiye kwikubita agashyi bagakura uyu mutwe mu birindiro no mu duce wafashe kugirango abaturage bahunze babone gutahuka.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivili ya Ruthsuru, Samson Rukira, yagize ati:”Abaturage bacu bahunze nta cyizere bagifitiye ingabo z’igihugu zisigariye ku kurwana nazo zirwanaho, mu gihe M23 yo yiyubaka umunsi ku munsi. Ubu nta cyizere bafite cyo kuzagaruka mu ngo zabo. Turasaba FARDC kongera ibikoresho n’ubumenyi iha abasirikare kugirango yongere ibitero byirukana M23 n’abafatanyabikorwa bayo.
Rukira avuga ko kuva M23 yagera muri gurupoma za Jomba, Bweza, Rugari na Kisigari yangije byinshi birimo n’imitungo y’abaturage byangiritse.
Mu magambo make Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yabwiye aba baturage bayafashe nko kwirengaziza ibyo yabazwaga ahubwo abasaba kwirinda kongera gusubira kwigaragambya nk’uko byari byapanzwe kuri uyu wa Mbere mu mu mijyi itandukanye y’iyi ntara.
=Amezi asaze 2 M23 igenzura umujyi wa Bunagana wo bu murasirazuba bw’Amajyaruguru, uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda.