Mu nkuru y’ubushize twabagejejeho yagiraga iti; ttps://rwandatribune.com/fdlrubuzima-bwa-gen-ntawunguka-pacifique-omega-buri-mu-kaga-coup-detat-kuriwe-yamaze-gutegurwa/, aho muri iyi nkuru itohoza ryacu ryerekana ko uyu mugabo abahiga ubuzima bwe bakomeye kandi akaba ari abavuga rikijyana muri FDLR ndetse hakaba hiyongeraho na Gen.Byiringiro Victor Perezida wa FDLR.
Mu makuru Rwandatribune.com ikesha bamwe mu mboni zacu ziri ahitwa Kazaroho, Gurupoma ya Tongo aravugako mu nama yabaye muri Nyakanga 2020 yahuzaga bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za FDLR,Abakada ba FADLR Gen.Byiringiro yasabye Gen.Omega nk’umugaba mukuru w’ingabo kumwingerera abasilikare bamurinda ,abasanzwe akabasubiza mu zinde inite ,mu ijwi ry’uburakari bwinshi Gen Omega yabwiye Perezida wa FDLR ati: ntiwavana umwanda mu musarane nguwuzane mu bantu!abari aho bose baguye mu kantu,ku bw’ako gasuzuguro.
Ntibyarekeye aho kandi telegaramu zitanga amabwiriza mu ngabo za FDLR zizwi nka FOCA ziyoborwa na Gen Omega zivuye kwa Gen Byiringiro ntizagiye zihabwa agaciro harimo izo guhindura abasilikare n’abandi bayobozi muri Eta majoro zagiye zijugunywa mu mwanda na Gen.Omega.
Aya makosa y’ubwigomeke aregwa Gen Omega ninayo yatumye Perezida wa FDLR Gen Byiringiro yifatanya na bamwe mu ba Ofisiye bakuru bavuga rikijyana kugirango bahirike Gen Omega,bikaba bihwihwiswa ko Gen Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Kolomboka ariwe ugomba guhita afata umwanya w’ubuyobozi bw’ingabo.
Nubwo bimeze bityo Gen Omega nawe ari mu rugamba rwo kugenda agirabo yikiza bamubangamira kandi akaba ashaka gukuraho Gen Byiringiro Voctor ku mwanya wa Perezida wa FDLR akamusimbuza uwitwa Nsanzimihigo CylireHenganze,,naho Col Ruhinda wayoboraga Batayo CRAP akamusimbuza LtCol.Giyome,Gen Omega kandi akaba aherutse kurasa uwitwa Koloneri Breze Imana ikinga akaboko atorokera muri Uganda mu gihe Col Ndekwe arembye bikomeye ndetse bamwe bakaba bavuga ko yapfuye ku bw’amarozi y’intaraza yari yahawe.
Umutwe wa FDLR kuva washingwa ubwo wabanje kwitwa RDR muri 1995,ivaho haza ALIR ya I nyuma haabaho ALIR ya II,ntibateye kabiri yitwa FDLR muri 2001,muri 2003 yaje gucikamo ibice uwitwa Majoro Musare arigumura ashinga RUD URUNANA,muri 2005 havuka Mai Mai Soki yashinzwe na Major Musuhuke Sangano waje kwicwa na M23 muri 2015,Mai Mai Soki yaje guhinduka FPP ikuriwe na Col Dan Simplice,muri 2016 igice cyari kigizwe na FDLR Diviziyo y’amajyepfo gikuriwe na Gen Habimana Hamada afatanyije na Col.Wilson Irategeka bashinga CNRD Ubwiyunge.
Mwizerwa Ally
ko numva aduyi ahagaze neza dutegereje ko azadusanga i kigali?