Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, Perezida wa Angola João Lourenço yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta wari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Lundula Apala.
Ibiganiro by’aba bayobozi byagarutse ku bibazo by’umutekano muke uri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru RDC ishinja u Rwanda kugiramo uruhare ishyigikira M23.
Nubwo hatigeze hatangazwa ibyavuye muri ibi biganiro , bivugwa ko aba bayobozi bahagarariye dipolomasi z’ibihugu byombi batumijwe na perezida wa Angola João Lourenço mu rwego rw’ubuhuza no gushakira hamwe icyahosha amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aturuka ku kuba , RD Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 no kuvogera ubusugire bwayo, ibirego byose u Rwanda rurabihakana.
U Rwanda narwo rushinja RD Congo kuba ikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Tshisekedi narinzi ko ari umuntu uri civilize cyane kubera numvise ko imyaka ye y’ubusore ndetse n’amashuri yari mu Burayi. Sinarinzi ko yagira ubutindi bungana kuriya agaragaza ubusambo bwo kuguma k’ubutegetsi ashoye intambara ku kindi gihugu(Rwanda), yishe abaturage, imitungo ya rubanda kubera kwikunda. Kubereki Tshisekedi bimworohera kuvuga intambara koko? Ese buriya nayitangiza ikabera i Kinshasa ko ntawamenya ibizava mu ntambara, icyo gihe azabigenza ate. Aho bigeze areke guta umwanya wabandi abirukansa hirya no hino mu nama we(Tshisekedi) azi neza ko we yishakira intambara. Natangire intambara rwose turarambiwe! Ubundi tumwereke uko babikora kugirango iryo jambo ry’intambara arivane mu kanwa ke n’abambari be.
Mupenzi wiriwe? uyu mugabo azikoraho yamaze kwangiza abaturage be abuzuzamo urwango namatindi barangana kugeza aho abaturage bikora barema itsinda ryo guhiga bukware aba congomani bavuga ikinyarwanda ntibibe ikibazo mugihugu none ageze naho yivugira ko yiteguye gutera u Rwanda abaturage bamaze gucengezwamo ko umwanzi wabo aru Rwanda ibyobyose abitangariza abaturage be kumugaragaro boraje bimukoreho rero. uti gute: uziko iyo bareanye na m23 barasa mu Rwanda bakisobanura ko batabishakaga ibyobikarangira kuko ntamavambo abayavuzwe none ubwe arabyivugiye . sinjye mfata icyemezo sindino mubagifata sindi numupfumu ngo ndaragura ark reka mmubwire uko bizagendekera Tshiseketi umusi yarashe kuRwanda yaba yabigambiriye cg atabigambiriye uwo musi ishyano rizamugwira Marius magambo ye nayabanyaporitike be yose azashira . inkunguzi yinkware yishora agaca kayireba . ziriya parade za mirage mukirere niterabwoba nudukangabana naho zihagurukira nimumarembo yacu nagerageze njye icyonzi cyo twebwe ntitwenda guhamagarira abasivire kwinjira nigisirikari
Dufite abasirikari bakiri muri service
Dufite aba Reservist bari on parade
Abo bose batojwe kinyamwuga kdi Congo tuyizi kurusha Tshisekedi . umva Mupe nukuri njye bijya bindya ahantu iyo numvisr umugabo nkuriya yitetesha nkigitambambuga. ahubwo bagire vuba sinaherukaga smg