Agace ka Kaseghe kabyukiye mu masasu menshi hagati ya M23 na Wazalendo ndetse haravugwa n’ingabo z’uBurundi muri iyo mirwano
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024 hagati y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23,muri iyo mirwano kandi haravugwamo ingabo z’uBurundi na Wazalendo,Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri ako gace yabwiye rwandatribune ko imitwe ya Wazalendo,FARDC n’ingabo z’uBurundi arizo zateye umutwe wa M23 ubwo hari amakuru bari bamenye ko uyu mutwe,ushaka gukomeza ibitero byo kwigarurira ,agace karimo ibiro bikuru bya Teritwari ya Lubero,abarwanyi ba Wazalendo bahise birukira gushinga ibirindiro mu gace ka Alimbongo batangira kurasa kuri M23.
Isoko ya Rwandatribune iri muri Kanyabayonga ivuga ko abarwanyi ba Wazalendo barikugeraza gufunga umuhanda munini wa Mbingi kugirango M23 itawukoreshya ijya Bunyatenge ,dore ko kuva aho Mbingi ujya Bunyatenge hari intera ya 10.
Benshi muri Wazalendo bitabiye imirwano y’uyu munsi n’abaje baturutse mu mujyi wa Butembo ,batifuza ko umutwe wa M23 wakomeza kwakomeza kwagura ibirindiro muri Lubero,bavuga ko abaturage babo batashwe n’ubwoba nyuma y’amagambo yatangajwe n’abarwanyi ba M23 bavugiye muri Kirumba ubwo bari bamaze kuyigarurira ,ko bijeje aba Nyakirumba ko bagiye gukomereza ibirindiro iButembo.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira imidugudu n’uturere twinshi two mu majyepfo ya Lubero,imijyi ikomeye nka Kanyabayonga, Miriki, Kayna, Kimaka, Luofu, Mighobwe, Busigho na Kirumba.
Agace ka Kaseghe, niko murwa mukuru wa Gurupoma ya Musindi gaherereye kari mu ntera ya Km20 ugana muri gurupoma ya Kirumba,teritwari ya Lubero,Kivu y’amajyaruguru,abasesenguzi mu bya politiki basanga umutwe wa M23 nyuma yo gufata Kanyabayonga na Kilumba ko uduce dusigaye muri Grand Nord tutazagora uyu mutwe wa M23 cyane ko higanje abaturage b’abanandi badakunda intambara.
Mwizerwa Ally
Rwandatibune