Mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, havutse imidugararo n’imvururu bidasanzwe, aho abari bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo biraye mu mitungo y’abaturage bakayiba.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Mata 2023 mu mujyi wa Lubumbashi, aho urubyiruko rwinshi rwibasiye ibice binyuranye by’uyu mujyi, biteza akaduruvayo no kwiba imitungo y’abantu benshi.
Izi nsoresore zari zitwaje imihoro n’inkoni mu ntoki, zinjiye mu maduka, ubundi zisahura ibicuruzwa byari birimo byose, ndetse zigasagarira uwo zihuye na we wese mu nzira.
Inzego za polisi zagize uruhare mu kugarura umutekano. Imbere yo guhangana n’urwo rubyiruko, aho abapolisi bafashe icyemezo cyo kurasa amasasu mu kirere.
Impamvu y’iyi midugararo ntiruramenyekana, ndetse n’ingano y’ibyangirikiyemo ntiratangazwa, gusa bamwe mu babigizemo uruhare bakaciwe, ubu bari mu maboko ya Polisi.
RWANDATRIBUNE.COM