Guhera mu rucyerera rwo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023,haramutse imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR,CMC Nyatura,APCLS n’abacanshoro b’Ababazungu mu nkero z’umujyi wa Kichanga.
Abanyamuryango ba Sosiyete Sivile LUCHA ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru , bavuga ko M23 ariyo yatangije imirwano ikomeye mu nkengero za Kichanga yerekeza mu gace ka Mweso muri Teritwari ya Masisi mu birometero 100 uvuye mu mujyi wa Goma.
Toby Kahangu umwe mu bagize Sisiyete Sivile ya Lucha, yavuze ko kuri uyu wa mbere M23 yari yamaze kugera mu gace ka Muhongozi mu birometero bitatu uvuye Mweso ,ku muhanda mugari werekeza i Masisi agace gakungahaye ku mabuye y‘agaciro n’ubutaka bwera cyane.
Toby Kahunga, akomeza avuga ko bigaragaza ko imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama y’Umuryango Wunze Ubumwe w’Afurika i Addis Abeba muri Etiyopiya ,ntacyo ivuze imbere ya M23 .
Yagize ati:”M23 niyo yatangije imirwano ikomeye mu nknegero za Kichanga ,ubu igeze mu gace ka Muhongozi mu birometero bitatu uvuye Mweso k’umuhanda mugari werekeza i Masisi.
Biragaragara ko M23 itigeze iha agaciro imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama ya AU ndetse ko uyu mutwe udateze guhagarika imirwano.”
Gentil Sonny Mulume umwe mu banyamuryango ba LUCHA, yongeraho ko nyuma y’ibiganiro biheruka kubera I Bujumbura byakurikiwe n’inama ya AU ,nta kizere M23 itanga cyo guhagarika intambara ,ahubwo ko uyu mutwe ukomeje kurangaza Abanyekongo n’amahanga no gutsinagiza Perezida Felix Tshisekedi.
Umutwe wa M23 ,uvuga ko FARDC ifatanyije na FADLR, CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’Ababazungu aribo bamaze iminsi bagaba ibitero ku birindiro byawo biherereye mu nkengero za Kichanga no kurasa za Bombe ku baturage bari mu duce igenzura.
M23 kandi, ishinja za Sosiye Sivile zo muriDRC kobogama no guhinduka ibikoresho by’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi mu rwego rwo gukwirakwiza ibinyoma bigamije gusebya no guharabika M23.