Kuri uyu wa 26 Werurwe 2022, Umutwe wa Movement de 23 Mars (M 23) washyize hanze amasezerano y’ibanga wagiranye na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka 2020 ,agaragaza ibyo Leta ya Tshisekedi yawemereye kugirango udakomeza kugaba ibitero.
Aya masezerano yiswe ay’ubufatanye mukugarura amahoro n’iterambere ry’igihugu , Yashyizweho umukono na Minisitri w’Umutekano mu gihugu Gilbert Kankombe Malamba .
Aya masezerano yasinywe mu kwezi kwa Nzeri 2020 , ubwo itsinda rihagarariye M 23 ryahuraga n’abahagarariye ingabo za Leta mu murwa mukuru i Kinshansa ,bagasezerana ko abarwanyi ba M23 bagera ku 6000 bazinjizwa mu ngabo z’igihugu haherewe ku bakiri bato naho abakuze bo bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ibi bikorwa bivugwako byagombaga gukorwa hifashishijwe asaga gato 1 ,334, 605 $
M 23 yatangaje ko impamvu yongeye kubura intwaro ari uko aya masezerano byagaragaye ko adashyirwa mu bikorwa. Kuva basinyana aya masezerano Rwandatribune ifiteye kopi , M 23 yongeye kugaba ibitero mu mpera z’umwaka 2021, aho M23 yavuze ko ibyo bitero byari bigamiije kwibutsa Guverinoma ya RD Congo ko ayo masezeranio agomba kubahirizwa uko yakabaye.
Birakekwako impamvu M23 yashyize hanze aya amaserano ari uburakari yatewe n’ibitero yagabweho na FARDC guhera mu mpera z’icyumwrru gishize, aho binavugwako ibirindiro byabo bikomeye byo mu gace k’ibirunga byarimbuwe n’ibisasu basutsweho n’ingabo z’igihugu.
Major Willy Ngoma , Umuvugizi wa M 23 yabwiye Rwandatribune ko iyo barebye ibikorwa bya Guverinoma ya Tshisekedi basanga itagendereye amahoro n’ituze ry’abanyagihugu. Yagize ati” Twe nka M23 twagerageje inzira zose ziganisha ku mahoro,gusa ikigaragara Guverinoma ya Tshisekedi ntishaka inzira y’amahoro kubaturage b’Abanyekongo”.
Umunyamakuru wa Rwandatribune amubajije icyo biteguye gukora mu gihe FARDC ikomeza kubagabaho ibitero, Maj Ngoma yavuze ko biteguye kwirwanaho. Yagize ati”Tuzakora ibishoboka byose twirinde”
Umuhoza Yves