Umutwe wa ARC wahoze witwa M 23 wigamye guhanganira n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) bahanganiye mu gace k’ibirunga hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Ibi umutwe wa M23 ubitangaje nyuma y’amakuru yamenyekanye ku wa 19 Werurwe 2022, ubwo abatuye mu kagari ka Nyonirima ho mu murenge wa Kinigi mu majyaruguru y’uRwanda bemeje ko bamaze umwanya munini bumva amasasu hafi n’ikirunga cya Sabyinyo, nyuma ngo amwe muri aya masasu y’imbunda nini yaguye ku butaka bw’u Rwanda ahazwi nko mu RDB( Mu Bivoka)
Muri mashusho y’umunota umwe n’amasegonda 18. Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma avuga ko nk’uko FARDC yatangiye kubagabaho ibitero kuva mu Ukwakira 2021 ari nako yongeye kubagabaho ibitero kuri uyu wa 19 Werurwe 2022.
Yagize ati:” Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2021, FARDC yatugabyeho ibitero ku birindiro byacu bya Mikeno, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo. Nkuko twarahiriye imbere y’imiryango Mpuzamahanga ko Ingabo z’umutwe wa (Armes Revolutionnaire Congolaise ) tuzaharanira inzira y’amahoro, gusa ubutegetsi bw’I Kinshasa bukomeje kwanga inzira y’amahoro twatangiye butugabaho ibitero. Zimwe mu ngaruka zibi harimo no kwirengagiza amategeko agena ibitero by’ingabo kandi ntituzakomeza kurebera ibi byose. Bikorewe i Salambwe , Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23”
Twabibutsa ko Ibitero FARDC yatangiye kugaba ku mutwe wa M 23 byatangiye mu Ukwakira 2021, bihera mu birindiro bikomeye bya M 23 ahitwa Cyanzu na Runyoni muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibitero kandi binavugwa ko FARDC yaba yaritabajemo abasirikare badasanzwe bayoborwa na Col Ruhinda wa FDLR CRAP.
Kugeza ubu FARDC n’uruhande rw’uRwanda bivugwa ko haba hari amasasu yavuye kuruhande rw’imirwano akagwa mu Rwanda ntacyo baratangaza kuri iyi mirwano.
Kurikira amakuru ku buryo burambuye