Nk’uko bigaragazwa na AFC/M23 ngo intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gufata indi ntera, mu gihe cyose ntagihindutse nubwo amahanga ari gukora ibishoboka kugira ngo ihagarare.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, M23 ihanganye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rifashwa na Leta ya RDC, rizwi nka Wazalendo. Ni imirwano ibera muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Mu duce twa Bweramana , Ndumba Kashingamutwe na Kirumbu muri iyi minsi twagabwemo ibitero n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira demokarasi ya congo cyane cyane byagabwe ahantu hatuwe cyane, nk’uko bitangazwa na AFC/M23 .
Kuwa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ibitero byagabwe na RDC byatumye barinda abaturage kinyamwuga.
Yongeraho ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abasivile batanu, ndetse Inka 50 zasahuwe n’aba wazalendo mu gace Bihambwe.
Kanyuka yagize ati “Ibi bikorwa bishobora gutuma haba intambara yagutse nubwo abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.”
Kimwe mu biri gukorwa kugira ngo iyi ntambara ihagarare ni ibiganiro biri kubera i Luanda, bihuza intumwa za RDC, iz’u Rwanda na Angola. Biteganyijwe ko bizubukurwa kuri uyu wa 14 Nzeri 2024.