Umutwe w’inyeshyamba wa M23 biravugwa o umaze guhanura indege y’intambara ya FARDC yo mubwoko bwa Sukhoi 25 mu gace ka Sake aho yari yitabajwe ngo basubize inyuma izi nyeshyamba zendaga kwinjira mu mujyi wa Sake.
Mu mashusho yaccicikanye kumbuga nkoranya mbaga yagaragazaga iyi ndege iri kuguruka hanyuma ikaraswa mugihe yarimo irenga.
Ni amakuru kandi yemejwe n’umuvugizi w’izi nyeshyamba Major Willy Ngoma aho yavuze ko ayo makuru ari impamo n’ubwo ntabyinshi yavuze kuri iki gikorwa kuko yagaragazaga ko bakiri k’urugamba.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo cyari cyatangaza kuri iki gikorwa bivugwa ko cyakorewe ku ndege yabo , kuko inshuro twagerageje gushaka umuvugizi wa FARDC muri aka karere kuri Telephone ye igendanwa nti twabashije kumubona.
Bamwe mubavuga ko bayiboneye n’amaso bavuga ko iyi ndege yari imaze gusuka ibisasu ku nyeshyamba za M23, ariko nabo bagahita bayiha umukoro.
izi nyeshyamb zakunze gushinja FARDC kurasisha izi ndege mu basivile aho kuzirasisha abo bahanganye, nyamara ingabo za KLeta ntacyo zabivuzeho.
Ni ikinyoma ntayo bahanuye na video muvuga ntaho bigaragara ko yarashwe ahubwo yo niyo yarekuraga ibi bombe kubarwanyi ba M23.
Ariko nigute inyeshyamba zizengereza leta ingabo za EAC zirebera? Bazirukane kbs