Muri Congo, uyu munsi tariki 7 Gashyantare mu gitondo cya kare cyane, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku gace ka Mushaki no mu turere tuyikikije.
Ibi byemejwe n’umuyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa, wagaragaje ko ibi bitero biri kwangiza ubuzima bw’inzirakarengane muri utwo turere.
Mu gusubiza ibi bitero by’ingabo za Congo n’abo bafatanyije, ingabo za M23 zirwanyeho zifata ibice byinshi bakoresheje kugaba ibiteri.
M23 yafashe uduce twa Nturo1, Nturo2 ndetse n’agace kazwi cyane ku izina ryo kwa Madimba hejuru yumujyi wa Sake.
Amakuru avuga kandi ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, habaye imirwano i MALEHE muri Gurupoma ya KAMURONZA muri Masisi, ku birometero bike uvuye mu mujyi wa Sake.
Igice kinini cyabaturage bahunze imirwano yegereye Sake berekeza mu mujyi wa Goma.
M23 ivuga ko ingabo za Leta zitazongera guhungabanya ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.