Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2023, imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR, Nyatura CMC,APCLS n’abacanshuro b’abazungu bakomoka mu Burusiya, Burugariya na Rumaniya.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi ,avuga ko nyuma yo gufata agace ka Mushaki, ubu imirwano iri kwerekeza mu gace ka Matanda hafi y’agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro kurusha utundi duce muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari kurwana inkundura bagamije gukumira M23 ngo itagera mu gace ka Rubaya ikakigarurira, ariko andi makuru akavuga ko guhagarika M23 bikomeje kugorana.
Mu gihe M23 yabasha gufata agace ka Matanda , byayiha ubushobozi bwo guhita yerekeza imirwano mu gace ka Rubaya ndetse ikaba yahita ikigarurira , bitewe n’uko ari uduce twegeranye.
Igisirikare cya Repubulika Iharaniranira Demokarasin ya Congo FARDC, kivuga ko M23 iri kurenga ku myanzuro ya Luanda,Nayirobi n’iheruka gufatirwa mu kanama gashinzwe umuteka ka AU ,ngo kuko uyu mutwe ukomeje kubagabaho ibitero bikomeye ari nako wigarurira utundi duce muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Ni mu gihe umutwe wa M23, uheruka gutanga impuruza wihaniza FARDC ko iri gusuka za bombe mu duce ugenzura turimo Kitchanga, zikica abaturage b’inzirakarengane no kwangiza imitungo yabo abandi bagahunga ingo zabo.
Mu itangazo ryasohotse kuwa 15 Gashyantare M23 ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mubya Politiki, ryihanangiriza FARDC ko nikomeza ibyo bitero, M23 izirarwanaho kinyamwuga mu rwego rwo kwirengera no kurinda abaturage mu duce igenzura.
M23 kandi, yakunze kuvuga kenshi ko FARDC nijya iyigabaho ibitero, M23 izajya ihita ifata ibice FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakoresha mu gutegura no kugaba ibyo bitero ku birindiro bya M23.