Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ugiye kuzuza amezi atatu wigaruriye bidasubirwaho umujyi wa Bunagana uwambuye ingabo za Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).
Ku wa 13 Kamena 2022, ni bwo M23 yafashe Umujyi wa Bunagana. Kuva icyo gihe, Ubutegetsi bwa DRC n’Abayobozi b’ingabo muri icyo gihugu, Ntibasibye kuvugira mu bitangazamakuru n’imbwirwaruhame zitandukanye ,ko mu Gihe cya vuba, FARDC iraba yisubije Umujyi wa Bunagana n’utundi duce twose tugize teritwari ya Rutshuru ,nka Cyanzu, Runyoni, Kibumba n’ahandi ikongera kutugenzura nk’uko byahoze mbere y’ibitero bya M23.
FARDC yagerageje gushaka amaboko ku yindi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri kivu y’Amajyaruguru nka FDLR na Mai Mai Nyatura, kugirango ibashe guhashya M23 no kuyambura ibice yamaze kwigarurira ,ariko biranga birananira kuko ubu habura Iminsi itarenze ine gusa ,kugirango M23 ibe imaze amezi atatu ntawurabasha kuyitsinsura muri ibyo bice byumwihariko umujyi wa Bunagana.
Kugeza ubu kandi, imitwe nka FDLR na FPP yatangiye kugaragaza ko yifuza kwikura muri iyi ntambara nyuma yaho ivugiye ko ibyo FARDC yabemere itarimo kubibaha.
Ku rundi ruhande M23 yo ivuga ko nta bitero ibyaribyo byose byatuma itakaza ibice yamaze kwigarurira byumwihariko umujyi wa Bunagana, ngo kuko ifite igisirikare gishoboye , kitapfa kwisukirwa n’uwari we wese, ndetse ngo ikaba yaramaze kwitegura guhangana n’uwariwe wese uzashaka kuyishozaho Intambara.
M23 kandi, ivuga ko kugirango ibashe kurekura uduce yamaze kwigarurira no guhagarika intambara, Leta ya DRCongo igomba kubanza kubahiriza amasezerano bagiranye i Addis Abeba muri Ethiopia mu mwaka wa 2013, cyangwa se ikemera kongera kugirana ibiganiro nayo, ibintu ubutegetsi bwa DRCongo budakozwa.
Abakunze gukurikiranira hafi ikibazo cya M23 na Leta ya DRCongo ,bavuga ko kuba Amezi agiye kuba atatu FARDC itarabasha kwisubiza ibice yambuwe na M23 ,ndetse ko mu gihe Ubutegetsi bwa DRCongo bwakomeza kunangira bukanga kwicarana na M23 mu biganiro, bushobora kuzisanga butagifite ububasha mu bugenzuzi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyangwa se bukazahora mu mirwano n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’iki gihugu .
HATEGEKIMANA CLAUDE
Rwandatribune.com