Nyuma yuko umutwe wa M23 usohoreye itangazo uvuga ko witeguye gutangira gusubira inyuma ukarekura ibice wafashe, wavuze ko kuva muri ibyo bice uteretswe aho ugomba kujya, ari nk’inzozi.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri w’iki cyumweru, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko wemeye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda nubwo utari uhagarariwe.
Imwe mu ngingo z’iri tangazo yavugaga ko M23 yiteguye gutangira gushyira intwaro hasi no gusubira inyuma mu rwego rwo kubahiriza iriya myanzuro.
Umuvugizi wa wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma yasobanuye neza iri tangazo, avuga ko abahise bakeka ko uyu mutwe wahita uva mu bice wafashe, bibeshya cyane.
Yagize ati “Abantu basoma umutwe w’ibaruwa gusa, nibasome kugeza ahagana hasi. Twaravuze ngo ’turiteguye, twebwe M23 guhagarika urugamba, tukazinga ibyacu tukagenda’. Turiteguye, nanjye namaze gufunga ibyanjye hano. Turumvikana? Twiteguye kuzinga, tukagenda. Ariko se tugiye kujya he? Batubwire. Tuzajya he? Gukora iki? Twumvikane neza, tuzagenda turiteguye, ariko se tuzava ahantu hacu twafashe tuhasigira bande? Tuzahasigira FDLR? Tuzahasigira FDLR ize yice abavandimwe bacu?”
Ni ibikubiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru, yashyize hanze amashusho yacyo, avuga ko ugushaka kw’abayurage ari ko kuzatanga umurongo.
Maj Willy Ngoma yakunze kuvuga kenshi ko badateze kuva mu bice bafashe mu gihe cyose Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itemeye kuganira n’uyu mutwe ndetse ikabereka aho bagomba kujya kuko iki Gihugu bagifiteho uburenganzira nk’ubw’abandi baturage b’Abanyekongo.
RWANDATRIBUNE.COM