Nyuma yuko MONUSCO na LONI bashyiriye hanze raporo ivuga ko umutwe wa M23 wishe abaturage 131 mu duce twa Kishishe na Bambo muri Teritwari ya Rutshuru, uyu mutwe wabiteye ishoti, ahubwo usobanura abishe aba baturage.
Ni raporo yasohotse muri iki cyumweru ivuga ko uyu mutwe wishe aba bantu 131 mu mezi macye ashize, aho ivuga ko mu bishwe harimo abagabo 102, abagore 17, n’abana 12.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yamaganye iyi raporo avuga ko intego y’uyu mutwe atari ukwica abaturage ahubwo ko ari ukurengera uburenganzira bwabo kuko hari ibyonnyi byinshi bikomeje kubuhungabanya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ahubwo aba baturage bivuganywe n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR, CODECO, Mai-Mai “barimo kwica abaturage bo muri Kivu ya Ruguru ndete n’ahandi, noneho hiyongereyeho n’umutwe wa PARECO FF.”
Lawrence Kanyuka yavuze ko ahubwo Umuryango w’Abibumbye wari ukwiye gukora igenzura n’iperereza kuri Jenoside n’ivanguramoko biri gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Masisi no mu bindi bice bya DRC.
Ati “Turasaba Umuryango mpuzamahanga kudufasha bishoboka ukohereza ubufasha bushoboka kuko ubu ibintu bimeze nabi, kandi turabasaba ko na bo batagwa mu mutego wo kudushinja kwicwa abantu benshi muri Kishishe.”
RWANDATRIBUNE.COM