Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kubuza ibitangazamakuru byo muri Congo kuvuga ku mutwe wa M23, ndetse ikanikoma ibitangazamakuru mpuzamahanga biwuvugaho, uyu mutwe wagaragaje impamvu ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bukora ibi.
Guverinoma ya Congo Kinshasa, iherutse guha gasopo ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu, kudahirahira bikora inkuru zivuga ku mutwe wa M23.
Bamwe mu bategetsi bo muri Congo ndetse n’inkomamashyi z’ubutegetsi bw’iki Gihugu kandi bakunze kwibasira ibitangazamakuru bikora inkuru kuri uyu mutwe wa M23.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa yagaragaje impamvu ubutegetsi bwa Congo bukora ibi.
Mu butumwa yanyijije kuri Twitter butangira bwibaza impamvu Guverinoma ya Kinshasa ibuza ibitangazamakuru bwo muri Congo kuvuga kuri M23, Bertrand Bisimwa yagize ati “Ni ukubera ko dufite imbwirwaruhame za Politiki zumvikana kandi zishyitse zanashyigikirwa na benshi. Bitabaye ibyo nta kindi baba bafitiye ubwoba.
Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Uko byagenda kose, M23 yagaragaje ko umutekano n’amahoro kuri bose bishoboka.”
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko ntakindi uharanira ari iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Abanyekongo bose mu buryo bungana, ntihabeho ubwoko buhohoterwa.
RWANDATRIBUNE.COM