Umutwe wa M23 ukomeje kubera ihurizo rikomeyeye ubutegetsi bwa DR Congo kuko kugeza magingo aya ukomeje kugaragaza imbaraga no kudatezuka ku ntego wiyemeje ndetse aho gusubira inyuma nk’uko byakomeje kwifuzwa n’ubutegetsi bwa DR Congo n’ibindi bihugu biyishigikiye urushaho kwigarurira utundi duce .
Duhereye kuri Diporomasi ,ibintu bisa nk’aho byahinduye isura kuko ubu umutwe wa M23 ugizwe n’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda usa n’uwabashije kumvisha ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga impamvu yatumye wongera gufata intwaro ugatangiza intambara ku butegeti bwa DR Congo. Iki ni kimwe mu bintu byingenzi cyane kugirango ubashe gutangiza intambara kuri leta iyari yose kuko bigufasha kurwana urugamba rwa Diporomasi.
Impamvu za M23 zishingiye kukuba Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi badahabwa uburenganzira bwabo ngo bafatwe kimwe nk’abandi bakongomani ahubwo bagahora bajirajizwa bitwa abanyamahanga.
Ibi byanigaragaje cyane mu myigarambyo iheruka kubera mu mujyi wa Goma,Butembo na Uvira aho abigaragambyaga bashyigikiwe na Guverinoma bagaragaje imvugo z’urwango bafitiye Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibi byatumye Isi yose isaba ubutegetsi bwa DR Congo kubihagarika vuba na bwangu kuko hari ibimenyetso byagaragazaga ko bishya bishyira kuri Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byatumye amahanga atangira kumva no gusobanukirwa impamvu z’intambara ya M23 ndetse bamwe mu basesenguzi bakemeza ko ubutegetsi bwa DR Congo bwari inyuma y’iyi myigarambyo bwiteze umutego ubwabwo, bizagorana kuwutegura, kuko, bwagaragaje ko bushyigikiye imvugo z’u Rwango zibiba amacakubiri n’urwango ku bakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi
Leta ya DR Congo yagerageje kujyana ikirego muri ONU irega u Rwanda ko rushigikiye M23 ariko bayitera utwatsi ahubwo bayisaba kwicara ikagirana ibiganiro na M23 kugirango bakemura amakimbirane binyuze mu nzira y’Amahoro. Yanagerageje kandi gukoresha imbaraga za Gisirikare yifashiha FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba nka Mai Mai Nyatura ariko kugeza ubu aho kugirango umutwe wa M23 usubire inyuma urushaho kugenda wegera imbere ari nako urushaho gukomeza ibirindiro byawo mu duce wigaruriye.
Guhitamo kwitabaza imitwe y’inyehyamba nkiyo mu kurwanya M23 kandi Leta ya DR Congo ifite igisirikare cy’umwuga nabyo bigaragaza ko M23 yabereye umutwaro uremereye FARDC nk’ingabo za Leta.
DR Congo kandi yari yiteze ko urugendo rwa Anthony Blinken mu gihugu cyabo, ruzasiga ikibazo cya M23 gikemutse burundu ariko uko byagenze ,bitandukanye n’uko Abanyekongo bari babyiteze kuko nawe yasabye DR Congo kugana inzira y’ibiganiro mu gihe DR Congo yo idashaka kubikozwa.
Ikindi n’uko hari n’amakuru yemeza ko urubyiruko rw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abakomoka muri Teritwari ya Rusthuru ruri kujya mu gisirikare cya M23 ku bwinshi uko bukeye n’uko bwije ibintu biri gutuma M23 irushaho kugwiza abarwanyi no kwiyubaka
Nk’uko biheruka kwemezwa na Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri, DRCongo, ngo M23 ikomeje kugaragaza ko ifite intwaro zihagije kandi zifite ubushobozi bwo guhangana n’igisirikare cya Leta icyaricyo cyose byatumye benshi bavuga ko M23 itameze nk’indi mitwe y’inyeshyamba ko ahubwo yitwara neza nk’igisirikare cy’umwuga.
Ubutegetsi bwa DR Congo kandi busa naho bwabuze ayo bucira nayo bumira, kuko ubu imbere mu gihugu, burimo kotswa igitutu n’abaturage hamwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe nabwo ,kubera ikibazo cya M23, babushinja kunanirwa kuyirwanya . Ibi bimwe mu biri guha amahirwe make Perezida Felix Tshisekedi kuzatsinda amatora yo mu mwaka utaha wa 2023 .
Abakurikiranira hafi Diporomasi ya DR Congo bemeza ko ubu ,umutwe wa M23 wamaze kubera ihurizo rikomeye ubutegetsi bwa DR Congo kuko yaba muri Diporomasi n’intambara , M23 nk’umutwe w’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, ukomeje gutsinda uruhenu Leta ya DR Congo bitandukanye n’ibyabaye mu 2013 ,aho M23 yatsindwaga intambara y’amasasu n’iya Diporomasi igahitamo guhunga.
Gusa hakomeje kwibazwa niba Leta ya DR Congo izemera kuva ku izima ikagana inzira y’ibiganiro cyangwa niba izahitamo gukomeza guhangana na M23 binyuze mu ntambara.
Hategekimana Claude
Sinumva se uburundi ngo bwageze muri Congo ubwo biteze ko baza kubafasha.