Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasin ya Kongo FARDC, gikomeje imyiteguro ikomeye igamije kugaba ibitero simusiga mu rwego rwo kwambura Umutwe wa M23 uduce twose wigaruriye.
Iyi myiteguro, ishingiye k’ukuba hari Ingabo nyinshi za FARDC ziri gutegurwa kugirango zoherezwe muri Rutshuru guhangana na M23, harimo no kuyambura uduce twose yamaze kwigarurira muri iyo Teritwari .
Ibi, FARDC iri kubifatanya no gukomeza kwiyegereza no gukusanya abarwanyi benshi b’ imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR,Mai Mai ACPLS Nyatura,CMC Nyatura, FPP/Kabido, PARECO, CODECO n’iyindi, ari nako ibaha izindi ntwaro mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa M23.
FARDC kandi, iheruka kuzana Abancuro b’Abarusiya babarizwa mu itsinda rizwi nka “Wegner Group” kugirango bayifashe guhangana na M23.
Ikindi ,n’uko FARDC imaze iminsi iri kwibikaho intwaro zikomeye harimo izavuye mu Burusiya mu mpera z’umwaka wa 2022, n’inzindi iheruka gukura muri Turkiya mu ntangiriro z‘uku nkwezi kwa Mutarama 2023 .
Iyi myiteguro kandi, yanashimangiwe n’urugendo Lt Gen Christian Tshiwewe Umugaba mukuru wa FARDC mu Mujyi wa goma, aho yatangaje ko yaje kugenzura uko ibikorwa bya girikare biri kugenda k’urugamba bahanganyemo na M23.
Byanavuzwe kandi ko yaje gutera akanyabugabo ingabo za FARDC no kuzisaba kurwanya M23 zivuye inyuma
M23 nayo nti yicaye ubusa!
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru , avuga ko Umutwe wa M23 nawo uticaye ubusa kuko wamaze gutahura imigambi yose FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai bafite, igamije kuyigabaho ibitero bikomeye mu minsi iri imbere.
M23, ngo izi neza ibyo Ubutegetsi bw DRC buhugiyemo muri iyi minsi, byatumye nayo itangira kwitegura no kwambarira urugamba.
Aya makuru, akomeza avuga ko ubu M23 iri gukomeza cyane ibirindiro byayo biherereye mu duce yigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru havuyemo Rumangabo na Kibumba uduce iheruka kuvamo k’ubushake, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda, ikakadusiga mu bugenzuzi bw’Ingabo za EAC nk’uko bitegenywa niyo myanzuro.
M23 kandi, ngo ikomeje kwakira abandi abarwanyi benshi bari kuza bayisungaho ,biganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwadna bari guturuka i Masisi, Rutshuru no mu bindi bice bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ndetse ko umubare w’abarwanyi bayo ukomeje kwiyongera.
Ibi byose, ngo M23 iri kubikora mu rwego rwo kwitegura ibitero bikomeye ishobora kugabwaho na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai.
Ariko nge nibaza,iyi si iyobowe n’abaswa gusa cga n’inyungu zitita kubuzima bw’abaturage. Kongo irimo guha inyeshyamba imbunda, nge nsanga ibi ari ibisazi! Abaturage bazashira nukuri kw’imana. Noneho UN yemerera igihugu nka RDC giha amabandi intwaro, kugura intwaro, yo ubwo iyobowe nande koko cga n’izihe nyungu?
Bihorere iminsi yo kumenya ukuri irihafi