Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai bakomeje kuba insina ngufi imbere y’umutwe wa M23 mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije.
Kugeza ubu, ibitero byose biri kugerageza kugabwa na FARDC ifatanyije na FADRC n’imitwe ya Mai Mai itandukanye bagamije kwisubiza ibice bambuwe na M23 ,biri guhita bisubizwa inyuma n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ndetse FARDC ikabihomberamo bikomeye.
Ejo Kuwa 20 Ugushyingo 2022, FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku birindiro bya M23 mu gace ka Kibumba bagamije kongera kukisubiza, ariko basubizwa inyuma mu mirwano yanumvikanyemo intwaro ziremereye.
Muri iki gitero ,Lt.Gen Alain umuyobozi wa Divisiyo y’ingabo za FARDC muri Kivu y’amajyaruguru yarasiwe muri iyi mirwano akomereka bikomeye ku kaboko, ndetse na FARDC ihatakariza izindi ntwaro nyinshi n’abasirikare, mu mirwano yabereye Kibumba, Kanyamahoro n’ahazwi nka” 3 Antennes” ku munsi wejo.
.
Usibye Lt Gen Alain warashwe na M23, undi musirikare mukuru uzwi nka Lt.Col. Assouman Komanda wa Batayo ya 213 ibarizwa muri Burigade ya 22 igizwe n’umutwe w’abakomando baje baturutse i Kinshasa mu rwego rwo kurinda Umujyi wa Goma yafashwe mpiri n’abarwanyi ba M23.
Andi makuru dukesha imboni yacu iri mu Mujyi wa Goma, avuga ko ikigo cya Gisirikare cya Katindo ,aricyo kiri kujyanwamo imirambo y’abasirikare ba FARDC bishwe na M23 ndetse ko k’umunsi wejo, hagaragaye amakamyo abiri ya gisirikare atwaye imirambo y’abasirikare ba FARDC baguye ku rugamba yinjira muri icyo kigo.
Andi makuru agera kuri Rwandatribune.com ,n’uko ejo kuwa 20 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wabashije kwigarururira bidasubirwaho ikiraro cya “Ngwenda” gihuza Gurupoma ya Binza na Busanza nyuma y’imsi 11 y’imirwano.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri aka gace , avuga ko FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba Rud-Urunana bahisemo guhunga imirwano yarimo ibera kuri kino kirararo, biturutse ku bwinshi bw’ basirikare babo bari bakomeje kuhatakariza ubuzima no kwirinda ko bafatwa mpiri kuko abarwanyi ba M23 bari batangiye kugota ako gace.
Ku geza ubu FARDC ibifashijwemo na FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai, bakomeje kugerageza kwisubiza ibice bambuwe na M23 ,ariko abarwanyi b’uyu mutwe bakaba bakomeje kubabera ibamba arinako barushaho gusatira umujyi wa Goma.
Abakurikiranira hafi iyi mirwano , bavuga ko M23 imaze iminsi iha isomo rya gisirikare abasirikare ba FARDC bafatanyije na FDLR n’abarwanyi b’imitwe ya Mai Mai Nyatura, na Mai Mai ACPLS n’abandi ,ko bizabagora cyane kongera kwisubibaza ibice bambuwe na M23, keretse habaye ko M23 yakwemera gusubira inyuma ku bushake.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com