Umutwe wa M23, ukomeje kwibasira imitwe yitwaje intwaro irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.
Kugeza ubu, Umutwe wa M23 umaze kwica abasirikare babiri bakomeye mu mu mutwe wa FDLR ,aribo Lt Col la Fontaine wari umuvugizi w’uyu mutwe mubya gisirikare na Ajida Ceceo wari ukuriye abarinda Umugaba mukuru wa FDLR/Foca, akaba ari nawe wari ukuriye abitwa “abahubiri” bashinzwe amasengesho n’ubuhanuzi muri uyu mutwe.
Nk’uko byemejwe n’abarwanyi ba FDLR bafashwe mpiri na M23, ngo FDLR imaze gutakaza abarwanyi benshi abandi bafatwa mpiri na M23.
Kugeza ubu kandi, umutwe wa FDLR urateganya kwimura ibirindiro byawo bikajyanwa kure ya Rutshuru kubera gutinya M23 ikomeje kubisatira.
Ku rundi ruhande, Umutwe wa M23 uheruka kwivugana Maj Nshimiyimana Cassien wari warahimbwe akazina ka “Gavana” akaba yari Komanda mukuru w’abarwanyi ba RUD-Urunana, ndetse akaba ariwe wayoboye ibitero byibasiye Abasivile mu gace ka Kinigi gaherereye mu Karere ka Musanze mu mpera z’umwaka wa 2019.
Maj Gavana, yishwe na M23 ari kumwe n’abarwanyi ba RUD/Urunana bari bamurindiye umutekano bagera ku icyenda.
Si Maj Gavana gusa wishwe na M23, kuko hari n’abandi barwanyi benshi ba RUD/Urunana bishwe abandi bafatwa mpiri na M23 bakaba baherutse no kwerekwa itangazamakuru mpuzamahanga mu gace ka Bunagana.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru,avuga ko muri iyi minsi umutwe wa M23 utoroheye na gato imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko FDLR na RUD/Urunana ifite ibirindiro mu gace ka Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com