Mu itangazo umutwe w’inyeshyamba wa M23 washyize hanze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, rigashyirwaho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka, iri tangazo rishinja Ingabo za Leta ya Congo FARDC kuba zikomeje kwica amasezerano yo kugaruro amahoro muri icyo gihugu.
Umutwe w’inyeshyamba wakomeje ushinja FARDC gukomeza kwangiriza uburengenzira bw’ikiremwa muntu aho bagize bati: “Byamaze kwemezwa ko ingabo za FARDC arizo ziri muri Kitchanga. Izi Ngabo za Congo zikaba zirimo gukorana byeruye n’ingabo z’u Burundi (FDNB), ibi bakoze byishe amasezerano yo mu nama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yabereye i Bujumbura tariki 04/02/2023. (Ambien) ”
“M23 iramagana yivuye inyuma, iraswa ry’ibibunda bikomeye birimo kuraswa ahari abaturage ndetse bagasenya n’amazu y’abaturage biri gukorwa na FARDC, FDLR na Wazalendo. Kuba FARDC n’abambari babo bakomeje gukora amakosa yo kwica abaturage biri muri yagahunda yabo yo gutsemba Abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda”
Abahamya bibyo tuvuga, tumenyesheje imiryango yo mu karere ndetse n’imiryango Mpuzamahanga y’uko Leta ya Kinshasa ikomeje kwica amasezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo”
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kwirinda kwica aya masezerano y’amahoro, gusa turwana kinyamwuga kugira turengere abaturage bose n’ubutunzi bwabo.
Iri tangazo risohotse nyuma y’uko M23 yikuye muri Kitchanga ntamirwano ibaye maze bahasigira FARDC n’imitwe ishyigikiwe n’izo Ngabo za Congo . Nk’uko M23 yabyivugiye ubwo bafataga Kitchanga Kuwa 06 U kwakira 2023, bavuze ko aha bahafashe mu rwego rwo kurinda umutekano w’a baturage barimo bicwa bazira ubwoko bwabo
Kugeza ubu imirwano isa nitarahagarara muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, impande zombi zikomeje kurebana ayingwe.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze kugerageza kubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho bagiye bawusaba gusubira inyuma ukabikora, kurekura ibice yari yarigaruriye ikabikora n’ibindi ariko Ingabo za Congo zakomeje kugaragaza ko itazigera ishyikirana nayo kuko ari umutwe w’iterabwoba.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune .com