Nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 ugaragaje umugambi wo kwica abaturage b’Abatutsi mu gace ka Masisi, uyu mutwe ubu uragaragaza ko Ingabo za leta (FARDC) zifatanyije n’indi mitwe nka FDLR, APCLS na Nyatura bishe abaturage b’abashumba.
Muri iki cyumweru ku wa Kabiri tariki 22 ugushyingo 2022, M23 yari yashyize hanze itangazo rimenyesha umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uwa Afurika Yunze Ubumwe, uw’Abibumbye ndetse n’amahanga yose ko itewe impungenge nu kuba abatuye Masisi bo mu bwoko bw’Abatutsi b’i Masisi basabwe guteranira ku bigo by’amavuriro no ku nsengero, kandi ko utabikurikirza afatwa nk’ushyigikiye M23.
Iri tangazo ryagiraga riti “M23 iributsa umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya DRC n’abambari bayo bari gukoresha uburyo bumwe neza n’ubwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe n’Interahamwe za FDLR ubu ziri gukorana na Guverinoma ya DRC.”
M23 yavugaga ko itewe inkeke n’abarwanyi ba FDLR bari muri aka gace ku bwinshi bakaba bashobora gukoresha ubu buryo nkuko babigenje mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abinyujije ku rubuga rwa twitter, umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ingabo za leta n’indi mitwe bakorana bakomeje kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ati “Ubwicanyi burakomeje muri Masisi ingabo za leta FARDC n’indi mitwe bafatanyije na FDLR, APCLS, CODECP mu ijoro ryashize bishe abashumba b’Abatutsi mu midugudu ya Mahanga, muri Gurupoma Nyamaboko2, Sheferi ya Oso Banyungu mu birometero 20 uvuye kuri zone ya Masisi.”
Mu mafoto kandi yashyizwe ahagaragaraga yerekana barimo kwica umusore w’Umututsi, hakaba n’andi yagaragazaga ubwicanyi bw’umupolisi bigizwemo uruhare na bagenzi be azira ko ari Umututsi.
Mu itangazo umutwe wa M23 washyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, wemeje ko Uhagaritse imirwano nkuko byasabwe n’abakuru b’ibihugu i Louanda muri Angola ariko inagaragaza ko hari umugambi wa Jenoside ukozwe n’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije kandi ko itazahwema kwirwanaho no gutabara abaturage.
Olivier MUKWAYA
RWANDATRIBUNE.COM
Bisarangira abantu bishwe abazungu kubwinyungu zabo batarekura baze baje gushungera no gusaba imbabazi nta rukundo bafitiye abanyafrica kndi numvise leta zacu zose zigendera kumurongo baba batanze birababa haramutse habayeho indi genocide nukuntu twirirwa tuvuga never again vous allez voir muriki kinyejana nimutumva impuruza ya M23
Uyu yari umusaza usanzwe azwi pe. Ariko kubw’urwango azize ubusa