Imirwano irakomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zifasha FARDC kurwanya uyu mutwe , muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu Bursirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guhera mu ngitondo cyo kuri uyu wa gatutu tariki ya 17 Mata 2024, imirwano iri kubera mu gace ka Nyakajanga gaherereye muri teritwari ya Masisi aho abarwanyi bo mu mutwe wa M23, bahanganye nabo mu mutwe wa Wazalendo bari kumwe n’abasirikare ba FARDC basanzwe bafatanya muri iyi ntambara.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com ,avuga ko muri iyi mirwano ,FARDC nabo bafatanyije bongeye kwifashisha imbunda ziremereye zirasa mu ntera ndende, ndetse ko hari zimwe muri bombe ziri kugwa mu bice bituwe n’abaturage.
Aya makuru kandi , avuga ko FARDC na Wazalendo batarabasha gutera umutaru kuko abarwanyi ba M23 bakomeje kubabera ibamba, nk’uko byagenze ku munsi wejo tariki ya 16 Mata 2024, ubwo nanone M23 yakubitaga inshuro ingabo za FARDC,SADC,Abarundi,Wazalendo na FDLR kuri Axe ya Sake- Mushaki
Ni imirwano yaguyemo abasirikare benshi ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo zifasha FARDC, ubwo bateguraga igitero kigamije kwinjira mu gace ka Mushaki kamaze igihe kagenzurwa na M23, gusa intasi z’uyu mutwe ziza kumenya aya makuru mbere y’iki gitero.
Imboni yacu ikuriranira hafi iby’iyi mirwano muri teritwari ya Masisi , ivuga ko nyuma yo kumenya aya makuru ,M23 yahise itega igico iri huriro ry’izi ngabo maze ziza kwisanga ziri mu mutego ku muhanda werekeza Mushaki muri teritwari ya Masisi ,bituma FARDC,Wazalendo , FDLR n’abandi bafatanyije bahatakariza abasirikare benshi tutarabasha kumenya umubare abandi barakomereka .
Bitewe n’imitere y’iyi mirwano yo ku munsi wejo, byahise bisunikira FARDC n’abo bafatanyije, gusubira inyuma biruka bahunga, nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 muri iyo mirwano.
Kugeza ubu kandi, operasiyo zose zimaze igihe zigeragezwa na FARDC ,SADC,Ingabo z’Uburundi,FDLR,Wazalendo n’abacanshuro b’Ababazungu ku birindiro bya M23 biherereye muri Teritwari ya Masisi,Rutshuru na Nyiragongo, zigamije kwambura uyu mutwe ibyo bice byose ,ntacyo zirabasha kugeraho habe na cm 1 y’ubutaka barasha kwambura uyu mutwe .
Andi makuru y’ingenzi kuri M23 Kanda kuri iyo link:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com