Umutwe wa M23 ,ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi aho uhanganye na FARDC ifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba za FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’Ababazungu.
Nyuma yo gufata Kilorirwe(Igice kimwe), nturo, peti, kitshwa, mweso n’ahandi, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023 M23 iri kurwanira mu gace ka Luhango kari mu birometero icumi uvuye muri Sake ku muhanda werekeza Kitshanga ho muri teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, avuga ko Abarwanyi ba M23 bazengurutse ibirindiro bya FARDC biherereye mu gace ka Karenga n’igice kimwe cya Kilorirwe ,maze bagaba igitero ku birindiro bya FARDC iri kumwe n’abarwanyi ba FDLR ,CMC Nyatura na Nyatura APCLC mu gace ka Luhonga.
Kugeza ubu, imirwano irakomeje muri ako gace aho M23 yifuza kugafata kose bitewe n’uko kahindutse indiri y’imitwe nka FDLR CMC, APCLS iri kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Masisi no kuba aho hantu harabaye ikicaro bategurira ibitero byo kugaba ku mutwe wa M23.
Abatuye mu gace ka Sake, bakomeje gushya ubwoba aho biteguye guhunga isaha iyariyo yose, bitewe n’urusaku rw’intwaro ziremereye n’intoya bari kumva mu duce begeranye ndetse bakaba bari kubona ingabo nyinshi za FARDC ziri kunyura muri Sake zerekeza k’urugamba mu duce turi hafi yako gace.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 9 Gashyantare 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yavuze ko batazakomeza kurebera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeza kwicwa no gusahurwa imitungo yabo ndetse ko M23 izakomeza kurwana kugeza ubwo ibyo bikorwa by’urugomo n’amacakubiri byibasiye Abatutsi muri DRC bishyizweho iherezo.