Umutwe wa FDLR wakuye abasirikare bawo ku rugamba aho bari baragiye gufasha FARDC kurwana na M23 bitewe nuko abasirikare bayo bari bagiye kwicwa n’inzara.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama nkuru ya FDLR/FOCA yabereye ku cyicaro cyayo kiri ahitwa i Paris muri Teritwari ya Nyiragongo ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 iyobowe na Komanda wayo mukuru Gen Maj Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega. Aya makuru akaba yaremejwe n’umwe mu bayobozi bakuru bari muri iyo nama utarashatse ko amazina ye atangazwa mu kiganiro yagiranye n’isoko ya Rwandatribune iri Tongo.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko bimwe mu byatumye uyu mutwe uvana abasirikare bawo ku rugamba byatewe n’uko umufatanyabikorwa wabo ariwe FARDC yabatengushye yirengagiza bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye bagiranye ahitwa Pinga,aho muri ayo masezerano havugwagamo ko umutwe wa FDLR numara kohereza abasirikare bawo ku rugamba bazajya bahabwa ibiribwa,imyambaro ndetse n’intwaro hakiyongeraho kuvuzwa.
Umutwe wa FDLR nyuma yaho waje kubahiriza amasezerano wohereza abarwanyi bawo mu bice bya Bukima,Rwankuba,Tchengerero Rugali n’ahantu hatandukanye. Ku ikubitiro ibikorwa bya gisirikare bihabwa Lt Col Silencieux . Umutwe wa FDLR uvuga ko witanze bishoboka kugirango M23 idafata umujyi wa Rutschuru ariko Ubuyobozi bwa FARDC bukaba butarabihaye agaciro ndetse kugeza aho bivugwa ko byibuze abarwanyi bawo barenga ijana baguye ku rugamba muri iyi minsi bahanganyemo na M23, FDLR ivuga ko yaciwe intege nuko iminsi yose bari kurugamba abarwanyo ba FDLR bajyaga kwishakira ibyo kurya mu baturage mu gihe uburyo bwo kwivuza n’amafaranga FARDC yemeye itigeze ibikora.
Mu bindi byari bikubiye mu masezerano ya Pinga harimo ko Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzarekura bamwe mu banyapolitiki ba FDLR bafungiwe muri Gereza ya Makala,bikaba bitarigeze bikorwa. ibi byose byatumye FDLR iba ikuye abasirikare bayo ku rugamba kugeza ubwo ikibazo cyayo gikemukiye.
Icyemezo cya FDLR gukura abarwanyi ku rugamba kije gikurukirwa n’umutwe wa FPP/AP wa Gen Kabido nawo wafashe bene uwo mwanzuro nyuma yuko ubonye abarwanyi bawo barigupfira ubusa kurugamba cyane ko bene iyi mitwe y’aba Mai Mai yagiye ishyirirwaho kurinda ubwoko bwabo dore ko umutwe wa FPP/AP aruwo mu bwoko bw’Abakobo. Biravugwa ko uduce twose iyi mitwe irikugenda ivamo umutwe wa M23 uriguhita uhafata.
Mwizerwa Ally