Mu mirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Congo muri iki gitondo isigiye umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriye Localite ya Rwibiranga yagenzurwaga n’iri huriro.
Aka gace kari gasanzwe kagenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo za Congo kaje kwigarurirwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 nyuma y’uko kari kari kwifashishwa mu gutera ibisasu biremereye, nyamara baza ku kamburwa biruka amasigamana.
Umwe mu basirikare b’Abarundi utashatse ko izina rye ritangazwa kubera umutekano we aganira n’umunyamakuru wa Rwandatribune yamubwiye ko nta cyizere bagifite cyo gutsinda kuko uyu mutwe umaze kubambura ibice byinshi ndetse n’intwaro zitandukanye.
Uyu musirikare kandi yakomeje avuga ko n’ubwo MONUSCO yaje kubatabara bashobora kwisanga bari mu maboko ya M23, kuko ibice byose yamaze kubigota kandi bigaragara y’uko ibarusha ikibuga.
Ni imirwano iri kugenda isatira umujyi wa Goma, biravugwa ko yamaze no kwinjira muri kivu y’Amajyepfo ndetse bamwe bakemeza ko Twirwaneho nayo ishobora kuza gufasha M23.
Icyakora yaba Twirwaneho cyangwa M23 ntawari wemeza aya makuru ko bashobora gufatanya.
Localite ya Rwibiranga iri hafi ya Sake werekeza mu mujyi wa Goma, muri Teritwari ya Nyiragongo ikaba ariyo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ryari risigaranye. Kuyamburwa bikaba bishobora gutuma bashobora kwisanga bageze mu mujyi wa Goma.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano iracyakomeje.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com