Muri iki gitondo umutwe wa M23 wagose umujyi wose wa Kanyabayonga ibisasu bya rutura biravuza ubuhuha
None kuwa gatanau taliki ya 28 Kamena 2024 inyeshyamba za M23 ziragenzura igice kinini cy’umujyi wa Kanyabayonga nkuko Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace Bwana Omar Kavota yabyemeje mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Bwana Omar Kavota yavuze ko uyu mutwe wigabyemo amatsinda menshi agaba udutero duto duto ku ngabo za Leta na Wazalendo,utwo dutsinda twaje guca integer ingabo za Leta n’abo bafatanyije bitera uburangazi bwo gutuma FARDC ,SADEC n’ingabo za MOUNUSCO kutagikingira birushijeho uburinzi bw’uyu mujyi wa Kanyabayonga bityo umwanzi arawinjira.
Umwe mu bayobozi b’imitwe ya Mai Mai ikorera muri Lubero avuga ko ibice bya Buleusa,Luofu na Miliki nabyo byatewe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 abaturage bakaba batangiye guhunga imirwano berekeza mu bice bya Butembo.
Rafiki Kabenga Felicien
Rwandatribune