Umutwe wa M23, washinje igisirikare cya FARDC koshya abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura, kuwugabaho ibitero mu gihe muri iyi minsi M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano by’agateganyo ,mu rwego rwo gutanga agahenge kugira ngo hashakwe uko hategurwa gahunda y’ ibiganiro .
Binyuze mu ijwi rya Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu byagisirikare ,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 30 Uguhsyingo 2022, umutwe wa M23 uvuga ko FARDC ubwayo iri kwanga kugaba ibitero ku birindiro bya M23, kugirango yirinde ko mu maso y’Amahanga, byagaragara ko ariyo iri gushyotorana, kandi hariho gahunda yo guhagarika imirwano mu rwego rwo gutanga agahenge yanashizwe mu bikorwa na M23, kugirango hashakwe uko hategurwa ibiganiro bigamije guhoshya amakimbirane.
Ibi, ngo byatumye FARDC n’Ubutegetsi bwa DRC batifuza ibyo biganiro ,bahindura umuvuno bahitamo koshya abarwanyi ba Mai Mai Nyatura kugaba ibitero ku mutwe wa M23, n’ubwo rwose uherutse gutangaza ko uhagaritse imirwano .
Maj Willy Ngoma akaomeza avuga ko , ikigamijwe n’Ubutegetsi bwa DRC ,ari ukwereka amahanga ko n’ imitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo yiyemeje guhangana ndetse ko idashigikiye umutwe wa M23, kandi ko Abanyekongo bose batifuza ibiganiro nawo.
Akomeza avuga ko muri ibi bitero, FARDC yanasabye Abarwanyi ba FDLR gufasha Mai Mai Nyatura mu rwego rwo gukomeza gushotora no kotsa igitutu umutwe wa M23 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com