Umutwe wa M23, washinje ingabo za FARDC kurasa kubaturage mu ntambara imaze iminsi ine bahanganye nayo byatumye benshi batangira guhunga.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko kubera gucanganyikirwa FARDC iri kurasa mu duce duherereyemo abaturage yibwira ko iri kurasa ku birindiro bya M23.
Akomeza avuga ko FARDC ,iri gukoresha imbunda zirasa kure zo mu bwoko bwa BM27 n’ibifaru ndetse ko ku munsi wejo FARDC yakoresheje izo ntwaro irasa mu gace ka Kabindi , bihitana Umutegarugori uri mu kigero cy’imyaka 50 witwa Ngabara Semasaka n’abana bato babiri, undi musore w’imyaka 20 witwa Gentil Bisige akomereka bikabije akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Bunagana.
Yagize ati: FARDC yacanganyikiwe. Ubu iri kurasa ku baturage ikoresheje intwaro zo mu bwoko bwa M27 n’ibifaru izi ngo irarasa mu birindiro byacu. ejo yakoresheje izo ntwaro irasa mu gace ka Kabindi maze umutegarugori witwa Ngabara Semasaka n’abana babiri bahasiga ubuzima, undi musore witwa Gentil Bisige arakomereka bikabije. Ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Bunagana.”
Yakomeje avuga ko ibi aribyo byatumye abaturage benshi batangira guhunga, kubera gutinya ko baraswaho ibi bombe na FARDC.
Maj Willy Ngoma , yongeye ho ko imirwano ikomeje mu gace ka Sabyinyo ahitwa Rubavu no mu gace ka Visoke ahitwa Ntamugenga ,ariko ko M23 iri kubyitwaramo neza ngo ikaba imaze kwambura FARDC intwaro nyinshi n’abasirikare ba FARDC benshi atavuze umubare bakaba bamaze kuhasiga ubuzima.
Twagerageje kuvuga n’umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 Lt Col Ndjike Kaiko Guilaume kugirango agire icyo abivugaho ,ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com