Nyuma yo gushinjwa kwitegura imirwano no kurwana na Nyatura APCLS na Nyatura Abazungu muri teritwari ya Masisi ,Umutwe wa M23 wongeye kugerekwaho ibindi birego birimo gufunga Abantu bagera kuri batandatu, ubaziza gukorana n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifasha FARDC mu rugamba bahanganyemo nayo.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bisanzwe bibogamiye ku butegetsi, byanditse ko umwe mu bayobozi ba Sisiyete Sivile witwa Mbusa Mukamba utuye muri teritwari ya Rutshuru, yatanze ubuhamya bushinja M23 gufunga Abasore bagera kuri batandatu ejo kuwa 21 Gicurasi 2023.
Aba basore , ngo bahise bajyanwa gufungirwa muri gereza ya Rutshuru igenzurwa n’uyu mutwe ,ubaziza gukorana n’Inyeshyamba za FDLR na Nyatura , zisanzwe zifasha FARDC guhangana nawo muri teritwari ya Masisi na Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru, akomeza avuga ko abatawe muri yombi, ari Abana bari munsi y’imyaka 18 ndetse ko bari gukorerwa iyica ruboza kugirango batange amakuru yose y’Ubugambanyi bakorana niyo mitwe, bugamije kwibasira Umutwe wa M23 .
M23 irabivugaho Iki?
Mu kiganiro agiranye na Rwandatribune kuri uyu mugoroba wo kuwa 22 Gicurasi 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko M23 itajya ipfa gufunga Umuntu uko yiboneye.
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko “M23 ifite itsinda ry’Abantu bashinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu ndetse ko iyo hagize ufungwa, ahabwa uburengenzira bwe bwo kuburana ndetse agakurikiranwa bya hafi n’iri tsinda, yagirwa umwere agafungurwa cyangwa se agahanwa bikurikije amategeko mu gihe ibyaha byamuhamye.”
Maj Willy Ngoma ,yongeyeho ko abafunzwe bose, “bazira amakosa n’ibyaha byabo, atanga urugero mu duce twa Kiwanja na Rutshuru, ahari intagondwa zikoreshwa na Guverinoma ya DR Congo, zikishora mu bikorwa by’urugomo byo kwica no kwiba imitungo y’Abaturage nyuma yaho M23 iharekuye ku bushake.
Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko hatagomba gufatwa urugero rw’Abantu batandatu gusa, ahubwo ko ukora ibyaha wese agomba kubihanirwa azira ibibi yakoze.
Umva uko abisobanura mu rurimi rw’igiswahiri:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com