Umutwe wa M23, urashinjwa gushimuta Umugabo w’Umubirigi Emmanuel demerode, umuyobozi mukuru rw’urwego ICCN muri Kivu y’Amajyaruguru ( Institut Congolais pour la Conservation de la Nature ) bisobanuye “urwego rwa DRC rushinjwe kubungabunga ibidukikije .
Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru n’iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye ,yasabye Ubutegetsi bwa DRC gukoresha uko bushoboye bukajya mu biganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo Kuwusaba no kuwinginga kurekura Emmanuel demerode n’abo bakorana ,bakabasha gusura imiryango yabo no gukomeza akazi kabo nk’uko byari bisanzwe.
Iyi miryango, ikomeza ivuga ko kuva M23 yafata agace ka Rumangabo gaherereye muri Teritwari ya Ruthsuru, yahaye gasopo Professeur demerode n’abakozi bakorana nawe ,kutazigera bahira hira ngo barenge agace ka Rumangabo ,yaba mu gihe cy’imirwano cyangwa se mu gihe habonetse ituze.
Iyi mirwango yemeza ko n’ubwo nta kibazo demerode nabo bari kumwe baragira kugeza magingo aya , ariko bimeze nk’aho umutwe wa M23 wamufashe bugwate cyangwa kumushimuta hamwe n’abandi bakozi bakorana nawe muri ICCN , ngo kuko kugeza ubu bakiri mu maboko ya M23 .
Banavuguruje ndetse banamagana ibiheruka gutangazwa na Muhindo Nzangi ,Minisitiri w’amashuri y’isumbuye na Kaminuza muri DRC, uheruka gutamngaza ko Emmanuel demerode akorana n’umutwe wa M23.
Kuwa 22 Ugushyingo 2022 ,abinyujijE ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Muhindo Nzangi yashinje Emmanuel demerode guha M23 imodoka ,mazutu na Lisansi zibafasha mu bikorwa byabo muri Rumangabo, ndetse ko yanze guhungana n’abandi ahubwo ahitamo kwigumira muri Rumangabo aho acumbitse muri hoteri yishyurirwa n’umutwe wa M23 kuberako yiyemeje gukorana nawo.
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, Faustin Nyebone umwe mu bayobozi b’ikigo giharanira uburengazira bwa muntu ACSH ( d’Alerte congolaise pour l’environnement et les droits de l’homme ), yavuzeko ibyo Minisitiri Muhindo Nzangi aheruka gutangaza ashinja Emmanuel demerode gukorana n’umutwe wa M23, ari ibinyoma no kumuharabika ,ahubwo ko icyahejeje uyu Mubirigi muri Rumangabo agace kagenzurwa na M23 , ari uko uyu mutwe wamushimuse ukaba waramufashe bugwate n’abandi bakozi bakorana nawe muri ICCN .
HATEGEKIMNA Claude
Rwandatribune.com