Umutwe wa M23, urashinjwa kwigabiza Radiyo RCPB(Radio Communautaire pour la Paix de Bashali) ikorera muri Kitshanga agace haherereye muri Teritwari ya Masisi .
Ejo kuwa 8 Gshyantare 2023,Umuryango w’Abanyamakuru uzwi nka JED(Journaliste En Danger) watangaje ko guhera tariki ya 4 Gashyantare 2023, abarwanyi ba M23 binjiye mu nyubako ikoreramo iyo radiyo ku ngufu maze batwara ibikoresho byose by’ingenzi byifashishwaga na radiyo RCPB mu gusakaza amajwi .
Innocent Byamungu umuyobozi wiyi radiyo ,nawe yemeje ibyiyi nkuru ashinja M23 kubishyira ku isoko kugirango bigurishwe.
Yagize ati:” hari mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 2023 ubwo abarwanyi ba M23 binjiye ku ngufu mu nzu ikoreramo radiyo RCPB mu gace ka Kitshanga, maze batwara ibikoresho byose by’ingenzi byifashishwaga mu gusakaza amajwi.ubu ibyo bikoresho M23 yabishize ku isoko muri site ya Kitshanga.
Umuryango JEP uvuga ko wabashishije kubimeneyesha abayobozi ba M23 k’urwego rwa gisirikare na Politiki bakorera mu gace ka Kitshanga, maze babasubiza ko bagiye gutangira kubikoraho iperereza.
K’urundi ruhande ariko, Umutwe wa M23 wakunze gushinja ibinyamakuru naza Sosiye Sivile zo muri DRC guhinduka ibikoresho bya Guverinoma , aho batangaza amakuru y’ibinyoma mu rwego rwo kuwuharabika no kuwusiga icyasha mu Banye congo no k’uruhando mpuzamahanga.