Umutwe wa M23 watanze impuruza ku bwicanyi n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Abanyekongo bakomoka muri Ugunda bo mu bwoko bw’Abahima mu Ntara ya Ituri.
Umutwe wa M23, uvuga ko FARDC ifatanyije n’imitwe ya Mai Mai Codeco,FPIK FRPI n’iyindi isanzwe yanga urunuka Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahima bari kwibasira ubu bwoko babushinja kugirana isano n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yabwiye Rwandatribune.com ko Abahima bo muri DRC mu ntara ya Ituri, bari gukorerwa ikimeze nka Jenoside ,kuko bari kwicwa buri munsi ndetse inka zabo zigera kuri 300 zikaba zimaze gutemagurwa izindi ziranyagwa bikozwe na FARDC ifatanyije n’imitwe ya Mai Mai.
Yagize ati:” Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahima muri Ituri bari gukorerwa ikimeze nka Jenoside. Baricwa buri munsi ndetse kugeza ubu harabarurwa inka zabo zigera kuri 300 zatemaguwe izindi ziranyagwa. Ni ibikorwa biri gukorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe ya Mai Mai babashinja ko bafitanye isano n’Abatutsi.”
Maj Willy Ngoma ,yongeyeho ko Isi itagomba gukomeza kurebera ubwicanyi buri gukorerwa Abahima mu ntara ya Ituri, n’abandi Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa no guhohoterwa mu duce tugenzurwa n’ Ubutegetsi bwa DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribue.com