Nyuma y’uko umutwe wa M23 utangaje ko wagabweho ibitero by’indege z’intambara n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu , Gilbert Kabanda yavuze ko uyu mutwe uri mu mugambi wo gufata umujyi wa Goma kuko ngo ibyo kuva mu gace ka Kibumba wakoze byari ukuyobya uburari.
Ibi Gilbert Kabanda yabitangaje ejo ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 , aho yashimangiye ko icyo yise umugambi mubisha wa M23 wo gufata umujyi wa Goma byaba bihabanye kure cyane n’amasezerano y’i Luanda.
Nk’uko bitangazwa na Actualite.cd, ngo nyuma y’uko inyeshyamba za M23, zitangaje ko zavuye muri Gurupoma ya Kibumba, zagerageje gucengera zigana mu burengerazuba bwa Goma agace bivugwa ko zishaka kwigarurira.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge avuga ko abarwanyi ba M23 bavuye i Kibumba aho gusubira muri Sabyinyo nk’uko babisabwaga , bafashe icyerekezo cyo kujya gukomeza ibirindiro byayo bya Tongo, Kishishe na Bambu hagamijwe kwigarurira ako karere mu burengerazuba bwa Goma nari nawo Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo bimeze gutya , amakuru yizewe Rwandatribune ifite avuga ko mu gace Muduguru gaherereye muri Sheferi Bwito ho muri Teritwari ya Rutshuru hari kubera imirwano ikomeye yatangiye ku munsi w’ejo Tariki ya 28 Ukuboza 2022 , itangijwe na Mai Mai Nyatura ifatanyije n’Abarwanyi ba FDLR , aho bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri ako gace, bagamije kukambura Umutwe wa M23 ukagenzura.
Sibyo gusa, Ejo ku wa Gatatu ,Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR n bagabye igitero cy’indege y’intambara ku basivile bahungiye kuri uyu mutwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ejo ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, uyu mutwe uvuga ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2022 uzagirana inama n’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama zitandukanye zirimo izabere i Luanda.
Gusa uyu mutwe uvuga ko nubwo ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza iyi myanzuro, ariko ubufatanye bwa FARDC n’indi mitwe irimo FDLR, APCLS, Nyatura, CODECO na Mai-Mai, bakomeje kuwushotora bawugabaho ibitero.
Umutwe wa M23 uherutse gufata umwanzuro ukomeye aho ku mugoroba wo kuwa 23 Ukuboza 2022 wavuye mu gace ka Kibumba nk’uko bikubiye mu masezerano y’i Luanda aho wavuze ko wabikoze mu rwego rwo gukemura ikibazo mu nziza z’amahoro.